Sefu arokoye Rayon Sport maze itsinda Bugesera

Sefu arokoye Rayon Sport maze itsinda Bugesera

| | Yasomwe inshuro 1,198 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2016, ikipe ya Rayon Sport yari yakinnye n’ikipe ya Bugesera FC mu mikino ya shampiyona yari igeze ku munsi wayo wa gatandatu, aho igitego cya Sefu gihesheje Rayon Sport intsinzi.

hh

 

Uyu mupira wari uhanzwe amaso n’abantu benshi, dore ko ikipe ya Rayon Sport iri mu makipe akunzwe cyane n’abantu benshi hano mu Rwanda no ku isi hose.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Kigali I Nyamirambo ukaba watangiye ku isaha ya Saa cyenda n’igice

Ikipe ya Rayon Sport iyoboye urutonde rwa shampiyona yatangiranye imbaraga nyinshi ishaka intsinzi gusa isanga abasore ba Mashami Vincent bahagaze bwuma bayibuza kubona igitego ndetse igice cya mbere cyarinze kirangira amakipe yombi anganya ubusa k’ubusa

Mu gihe abakinnyi bari bagiye kuruhuka abafana basigaye bavuga ko ikipe ya Rayon Sport ikunze gutsinda igitego mu minota 15 ya nyuma ndetse abafana bakomeza gushyiraho umwete mwinshi kugirango bakomeze gutera imbaraga ikipe yabo.

Igice cya kabiri amakipe yombi yagarukanye imbaraga nyinshi cyane, ari nako ikipe ya Rayon Sport ikomeza gushaka  intsinzi y’amanota atatu.

Nibyo koko abafana ba Rayon Sport ntago bibeshye kuba bavuze ko mu minota 15 ya nyuma Rayon Sport ikunda kubona insinzi kuko Ku munota wa 78 habayeho ikosa maze rihanwa na Nshuti Savior nawe atazuyaje aba ateretse umupira ku mutwe wa  Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu maze aba ayitsindiye igitego cya mbere.

hh

 

Kugeza ubu Rayon Sport igize amanota 16 ndetse niyo ikiyoboye urutonde rwa shampiyona

Mu yindi mikino yabaye harimo

Espoir 2-0 Mukura

1 COMMENT

Leave a Reply