Senderi burya ngo yemera Gabi Kamanzi mu bahanzikazi nyarwanda

Senderi burya ngo yemera Gabi Kamanzi mu bahanzikazi nyarwanda

| | Yasomwe inshuro 255 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu kiganiro yatanze kuri Radio Contact Fm, senderi yavuze ko umuhanzikazi mu rwanda yemera ari umuhanzikazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Gabi kamanzi.images-1Ku bahanzi b’abagabo yavuze ko benshi abakunda kandi bashoboye ariko by’umwihariko avuga anashima Bruce Melody bakoranye indirimbo ye nshyashya “Conventional”, Theo Bosebabireba bakoranye indirimbo isubiwemo “Bukongera bugacya” (Remix).

Hanze y ‘u Rwanda, yatangaje ko akunda Eddy Kenzo na Diamond, International Hits akaba atangaza ko yifuza kuba yakorana n’aba bahanzi.

Interanational Hits uvuga ko avugisha ukuri bidasanzwe ku bandi bahanzi, urugero we yitangira ngo kuba kwitaba abafana be kuri telefone dore ko we adatinya kuba yatanga nimero haba kuri radiyo.

Abajijwe kuba anenga itangazamakuru akaba akomeza kuvuga ko badakina indirimbo ze yavuze ko   abanyamakuru b’ubu batagira ubushake bwo kuba bazamura muzika we ugereranyije n’abakera we yita bakuru babo.

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu agerageza gutera intambwe akanagarama kubera imyaka no kugera mu za bukuru. Ibi akaba abikora agerageza kwirwanaho ngo ahagarare ashikamye.

Senderi akaba yarakoreye tuwa (Tour) mu mpande zitandukanye agenda agurira abantu n’amakariso. Hamwe yakoreye izi ngendo hakaba harimo za Rusumo, Kabaya muri  Ngororero n’ahandi.

Ku bijyanye n’akazi akora nyuma y’umuziki avuga ko we umuziki ariwo umutunze igihe banze gukina indirimbo ze ariyo mpamvu imutera kumanuka akajya mu masoko.

Senderi uri muri “Salax Award” yakomeje avuga ko n’ubwo gahunda yimuwe we yiteguye gutwara igikombe cy’uyu mwaka, anashimira abantu bamutoye kandi abashishikariza kudacika intege.

Senderi ubusazwe akaba ari umufana ukomye wa Rayon Sport na Arsenal. Iminsi yashize akaba yaraje gukora impanuka ariko agatabarwa na polisi we ashimira cyane kuba yaramutabaye ku  igihe.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply