Senderi yatanze gasopo ku banyamakuru

Senderi yatanze gasopo ku banyamakuru

| | Yasomwe inshuro 2,180 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Umuhanzi Eric Senderi umenyereweho mu kugira udutendo haba ku mazina yiyita cyangwa ibikorwa bamwitirira kuri ubu Senderi yatanze gasopo, yihaniza abanyamakuru badakina indirimbo ze.

Senderi Internationla Hit utabyumva kimwe ngo n’ abanyamakuru badakina indirimbo ze kuri ubu nawe yaricaye abitekerezaho afata umwanzuro wo kutazajya abavugisha cyangwa akajya abima ijwi (interview) mu gihe bamukeneye mu kiganiro.

senderi
Senderi ari ku modoka ye

Ibi Senderi yabivuze ubwo bamutumiraga mu kiganiro cya CFM VIBE kibera kuri Radio ya contact fm aho yabajijwe amakuru ye ndetse nibyo yaba arimo muri iyi minsi kuko abakunzi be nta ndirimbo nshya ze baheruka kubona. Senderi yivugiye ko bazibona bitewe nabitabira ibitaramo asigaye akorera mu ntara ahateraniye abantu ku munsi w’ isoko.

Senderi mu gusubiza yagize ati: “Abanyamakuru musigaye munkenera mukambaza amakuru yanjye ariko nayababwira bikarangirira aho mwagera no mu biganiro nti mukine indirimbo zanjye guhera ubu nanjye nafashe ikemezo ntago nzongera kubaha interview mudakina indirimbo zanjye, nubundi nzajya nigira mu masoko yo mu byaro nziririmbeyo nkuko ubu aribyo ndimo”.

Senderi yatanze gasopo avuga ko indirimbo akora aba azikorera abaturage arinacyo cyamuteye gufata umwanzuro agahitamo kujya yigira mu byaro ahari amasoko y’ ubucuruzi akaba ariho azajya aririmbira indirimbo ze.

1 COMMENT

  1. Hahaaa! Gasopo se ninde uyumva? Mafaranga cash niyo bakeneye mbere yo kumukina. Narekure giti naho ibindi abireke. Abanyamakuru Ko aribo bica umuziki nyarwanda se? Hmmmm.

Leave a Reply