Serbia: Hafi y’urugo rwa Minisitiri w’Intebe havumbuwe ibisasu

Serbia: Hafi y’urugo rwa Minisitiri w’Intebe havumbuwe ibisasu

| | Yasomwe inshuro 283 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa gatandatu, hafi y’urugo rwa Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Serbia, Aleksandar Vucic havumbuwe ibisasu harimo n’ibyo mu bwoko bwa rocket, uyu muminisitiri akaba yahise yimurwa aho hantu ndetse avuga ko uyu wari umugambi wo gutegura igitero cy’ubugizi bwa nabi.10a042dfc2b7b1cbd742ab0564506439db11ab49Nebojsa Stefanovic Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, yabwiye abanyamakuru ko abayobozi basabwa kugenzura ahantu hose hihishe mu ishyamba hafi y’urugo rwa Aleksandar Vucic muri Jajinc mu majyepfo ya Belgrade.

Nebojsa Stefanovic yavuze ko babonye iintwaro nyinshi zitandukanye, ngo ariko ikibabaje nuko zose zari ziri hafi y’urugo rwa Minisitiri w’Intebe.

Yagize ati:”Ikibabaje nuko izo ntwaro zavumbuwe muri metero nkeya 12 gusa uvuye mu rugo rwa Minisitiri w’Intebe Vucic.”

AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko kuva mu mwaka wa 2003 Serbia yakunze gutegwamo ibisasu, Aleksandar Vulin akaba yasabye inzego z’umutekano n’iz’iperereza gushaka uwaba yihishe inyuma y’iri tegwa ry’ibisasu.

Ati:”mumpe igisubizo ku bantu bategura ibitero kuri Minisitiri w’Intebe”. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Intumwa ya leta, yasabye abayobozi gushyira imbaraga mu guhangana n’abantu baba bari gushyira igitutu ku gihugu.

NO COMMENTS

Leave a Reply