Shassir na Pierrot behesheje insinzi ikipe ya Rayon Sport maze inyagira Police...

Shassir na Pierrot behesheje insinzi ikipe ya Rayon Sport maze inyagira Police 3-0

| | Yasomwe inshuro 687 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ukwakira 2016 ikipe ya Rayon Sport yari yacakiranye n’ikipe ya Police FC mu mikino yo gutangiza shampiyona ya 2016/17, aho Shassir na Pierrot  bahesheje Rayon Sport intsinzi.

4249-2eb1b

Ikipe ya Rayon Sport itangiye neza iyi shampiyona, dore ko yihanije ikipe ya Police FC ikayinyagira ibitego bitatu k’ubusa(3-0), ndetse ikaba ibonye insinzi k’uburyo buyoroheye.

4251-87d67

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ukaba waranzwe n’imbaraga nyinshi ku mpande zombi gusa ikipe ya Rayon Sport yakomeje kugaragaza ko irusha imbaraga ikipe ya Police FC maze iyinyagira ibitego 3-0

4252-6f2ca

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Kwizera Pierrot, umwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe ya Rayon Sport, ndetse akaba anafite igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2015.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Police yashatse gukora uko ishoboye kugirango yishyure gusa biba ibyubusa maze rutahizamu wa Rayon Sport abatsinda ibitego bibiri byikurikiranya nabo birabashobera.

Umukino warinze urangira ntampinduka ziraba, maze ikipe ya Rayon Sport iba yegukanye amanota atatu ityo, Police FC nayo itaha yimyiza imoso.

4247-a721c
Nshuti Savior yazonze cyane ikipe ya Police FC

NO COMMENTS

Leave a Reply