Sheebah Karungi yaguze ikibanza cya miliyoni 120

Sheebah Karungi yaguze ikibanza cya miliyoni 120

| | Yasomwe inshuro 455 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yatangaje ko yamaze kwishyura ikibanza ateganya kubaka umwaka utaha akayabo kangana na miliyoni 120 z’amashiringi ya Uganda gihereye hafi ya Victoria mu gace kazwi nka Munyonyo.

Nk’uko Howwe.biz dukesha iyi nkuru itangaza ko Sheeba karungi yishyuye iki kibanza amafaranga yose mu ntoki byaje gutangaza benshi akaba atangaza ko imirimo yo kubaka izatangira umwaka utaha.

15139416_1886118178274645_565096224_n

Ariko igitangaje iyi nzu uyu muhanzikazi agiye kubaka ikazaba ihagaze ku akayabo ka miliyoni nyinshi kurubu zitaratangazwa. Hari hashize iminsi itari myinshi Sheeba atangarije abafana be ko agiye kubaka inzu ijyanye n’igihe ubusanzwe ikaba iteganye n’ikiyaga cya Victoria ni ukuvuga ko izaba iri hafi y’inkombe yacyo.

Yagize ati “Ndajwe ishinga n’ikintu mparanira buri munota, inzu yanjye ijyanye n’igihe ikazaba ifite ubusitani burimo indabo z’amoko yose abana banjye babiri bazajya bakiniramo iherereye hafi y’umwaro w’ikiyaga.

Ikindi kandi Sheeba akaba yaratangarije abafana ko ateganya kuzubaka inzu itunganya umuziki muri iki kibanza.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply