Shinzo Abe, Minisitiri w’intebe w’ Ubuyapani yiteze byinshi kuri Trump

Shinzo Abe, Minisitiri w’intebe w’ Ubuyapani yiteze byinshi kuri Trump

| | Yasomwe inshuro 301 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Minisitiri w’intebe w’ ubuyapani Shinzo Abe yagiriye uruzinduko muri leta zunze ubumwe aho yahuye na Perezida mushya Donald Trump watorewe kuyobora iki gihugu cy’igihangange ku isi, atangaza ko amufitiye  ikizere ku mikoranire  ndetse ko yiteze umubano mwiza w’ibihugu byombi.

trump

Uruzinduko rwa Minisitiri w’intebe w’ubuyapani mu  rugo kwa Donald Trump utarahabwa inzu abayobozi b’Amerika babamwo izwi ku izina rya White house yatangaje ko yizeye umubano mwiza uzaranga ibihugu byombi hagendewe kubwumvikane.

Mu kwiyamamaza kwe Donald Trump yumvikanye nk’ushidikanya ku bigendanye n’amasezerano yigihe kirekire ya leta zunze ubumwe z’Amerika ni igihugu cy’Ubuyapani bagiranye nyuma y’intambara y’isi ya kabiri akumva ko akwiye gusubirwamo akanononsorwa.

Uru ruzinduko rwa Shinzo Abe minisitiri w’intebe w’ubuyapani bibaye ubwa mbere Perezida Donald Trump kuva yaba umuyobozi abonanye n’undi muyobozi amaso ku maso utari uwa leta zunze ubumwe z’Amerika.

Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubuyapani bagiranye amasezerano nyuma y’Intamabara y’Isi ya Kabiri , Mu rwego rwo gufasha Ubuyapani bwari bumaze kugirwaho ingaruka n’intambara mu kwiyubaka mu bigendanye n’ubukungu.

Amatora y’umukuru w’igihugu wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, yari yitezwe nk’igisubizo k’ubukungu bw’Ubuyapani dore ko Ubushinwa bwari bumaze kuganza iki gihugu mu bigendanye n’ubucuruzi bwambukiranya inyanja ya Pacific.

NO COMMENTS

Leave a Reply