Sinzi niba umukarani yimika umwami: Pasiteri Mpyisi

Sinzi niba umukarani yimika umwami: Pasiteri Mpyisi

| | Yasomwe inshuro 1,332 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’impaka ndende zabaye ubwo umwami Kigeli V yatangaga, urukiko rwo muri Amerika rukaza kwemeza ko uyu umwami agomba gutabarizwa mu Rwanda, kuri ubu ukutumvikana kurakomeje nyuma yo kwimika undi umwami mushya uzasimbura Kigeli.

download
Pasiteri Mpyisi

Bonifance Benzinge wari umujyanama wa Kigeli V Ndahindurwa , ubwo umugogo w’umwami wagezwaga mu Rwanda,yahise atangaza ko himitswe umwami mushya witwa Yuhi VI Bushayija Emmanuel.

Ubundi igisekuru cya Bushayija, Bushayija ni mwene Theoneste Bushayija mwene Yuhi V Musinga, akaba yaravukiye mu Rwanda mu mwaka mu 1960 kugeza ubu ngo akaba yari atuye mu gihugu cy’Ubwongereza.

Bonifance Benzinge mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa mbere, yatangaje ko himitswe umwami mushya ariko yirinda gutangaza aho yimikiwe n’aho azakorera ndetse n’umubare w’abiru bamwimitse.

Ugendeye ku buryo umwami yimikwaga mu Rwanda rwo hambere, nta na rimwe Kigeli yigeze yimikwa akurikiranye na Yuhi, hagombaga gukurikiraho Mibambwe.

Pasiteri Ezra Mpyisi wabanye n’umwami Kigeli V avuga ko atumva neza impamvu abantu babanaga na Kigeli bimika undi mwami kandi atari abiru, ikindi kandi ntiyiyumvisha ukuntu umwami ajya kwimikirwa ishyanga, pasiteri Mpyisi yabwiye igihe ko bariya bantu bimitse umwami atari Abiru.

Ati “None se umwami utavuzwe n’Abanyarwanda akimikwa n’abantu babiri, ko ari babiri bamwimitse, kandi bakamwimikira mu mahanga, ibyo ni ibyabo umuntu yabibabaza. Ikindi bariya bantu si Abiru b’ibwami. None se bakwimikira umwami mu mahanga atari Abiru kandi akimikwa n’abantu babiri, ese uwo mwami azaba umwami w’abantu babiri?”

Yakomeje agira ati”Pasiteri Mpyisi ati “Uriya (Benzinge) kandi yari umukarani we (Umwami Kigeli). Niba umukarani yimika umuntu rero simbizi.”

 

NO COMMENTS

Leave a Reply