Sobanukirwa: Gusura amarembo y’ ikuzimu ni bimwe mu bintu abantu bakunze gukora

Sobanukirwa: Gusura amarembo y’ ikuzimu ni bimwe mu bintu abantu bakunze gukora

| | Yasomwe inshuro 2,027 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Gutembera abantu bose barabikunda cyane cyane iyo utembereye ahantu nyaburanga. Abantu bamwe byaragaragaye ko bakunda gutembera bikomeye kuburyo bajya ahantu hateye ubwoba nko gusura amarembo y’ ikuzimu, kandi bashobora kuhasiga ubuzima ariko ibyo bakabirenga ho kubera urukundo bafitiye ahantu nyaburanga bakajyayo.

Dore hamwe mu hantu heza ariko nyamara ushobora kujyayo ukahapfira cyangwa se ukahakura ibyishimo byinshi cyane pe.

  1. Umunyenga mu kirere

Habaye festival y’ubukerarugendo yitwa “Highline“ yabereye i Monte Piana mu Butaliyani. Ntago ari igitekerezo cyiza kurya umunyenga ahantu bafite uburebure bwa metero mirongo itanu uvuye ku butaka ariko abantu bitabiriye iyo festival ntago ibyo bari byitayeho kuko buriye mu myenda imeze nk’udutanda tunagana mu kirere hagati y’imisozi ibiri ari abantu 22 maze bumva uko umunyenga umera gusa kubw’Imana ntawahasize ubuzima.

crazytravel
Uvuye hejuru kugera hasi harimo uburebure bwa metero 50

2. Kogera mu kiyaga kirimo jellyfish

Jellyfish ni udufi duto ariko nyamara tugira uburozi muri two kuburyo kugakora gusa byakwica mu gihe gito cyane. Eil Malk ni ikirwa cyo muri Palau gisengurutswe n’ikiyaga cyuzuyemo udufi twa jellyfish ariko noneho kubera amazi yaho hantu utu dufi dusa nkaho twashizemo ubumara ariko ntibisobanura ko ari twose nyamara uyu mukerarugendo yigiriye inama yo kogeramo akanifata agaselfie.

BIKINI SWIM WITH JELLYFISH
Jellyfish ni udufi duto ariko tugira ubumara bukarishye

4. Gukinira kuri Trolltunga

Trolltunga ni umusozi ufite agasongero ka metero 702 hejuru y’ikiyaga cya Ringedalsvatnet kandi gikikijwe n’amabuye muri Norvege cyangwa Norway. Ntakindi wagakoze uretse gusenga Imana ngo ihagukure ubaye wahageze ariko hari abantu bijyana yo ngo bagiye gutembera.

Trolltunga i Odda, Hordaland
Trolltunga ni umusozi ufite agasongero ka metero 702

5. Kujya mu mazi yuzuye ingona

Hari ahantu bita “Cage of death” muri Crocosaurus mu gihugu cya Australia mu mugi wa Darwin aho umuntu ajya mu mazi arimo ingona ariko akaba yifungiranye mu kirahure kuburyo zitamugeraho ariko ntawumenya igihe impanuka ibereye. Ushobora kwisanga uriwe n’ingona ngo wagiye kuzisura mumazi yazo.

article-1083788-02631650000005dc-775_468x631
Aha ho bogera mu kirahure bareba n’ ingona

6. Kurira umusozi wa Hua

Umusozi wa Hua ufite metero zisaga ibihumbi 2 (2000) ariko abantu bakunda kurira imisozi ibyo babirengaho bakawujyaho kandi nyamara bazi neza ko ntahantu hahari ho kugenderaho uretse imbaho ebyiri nazo zishaje kuburyo umuntu atakwizera. Ese nkaho uhaguye ubwo byakwitwa impanuka cyangwa ni ubwiyahuzi busanzwe?

crazytravel7
Uyu musozi ufite mereto zisaga ibihumbi 2, ku bahagendera nta bwinyagamburiro buhagije baba bafite

Mu gihugu cya Turkmenistan mu ntara ya Ahal hari ahantu bita Derweze bahimbye ngo ni “Amarembo y’i kuzimu” ariko nyamara ni gaze kamere ihora yaka kuva mu mwaka w’1971 ubwo inzobere zaba Russia mu bijyanye na petrol zashyiraga umuriro kuri iyi gaze none nanubu iracyaka kuburyo bahagize ahantu nyaburanga.

darvasa_gas_crater_panorama

8. Gusimbuka i Zakynthos mu Bugereki

Leta y’abagereki yavuze ko hariya hanu hizewe ariko nyamara ngo nanone ntago ari uburo buhuye kuko bisaba inzobere mu kwinaga ahantu bita BASE jump Boogie dore ko ari n’umukino nk’indi yose.

base-jumping-in-zakynthos-greece
Utazi gukina umukino wo kwinaga wahasiga ubuzima

NO COMMENTS

Leave a Reply