Sobanukirwa n’ibitera kugira amenyo y’ impengekerane n’uburyo wabyirinda

Sobanukirwa n’ibitera kugira amenyo y’ impengekerane n’uburyo wabyirinda

| | Yasomwe inshuro 369 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubusanzwe iyo umuntu avuze amenyo y’ impengekerane,ni amenyo aza imbere cyangwa inyuma y’ayandi yaba hejuro no hasi, ku buryo iyo uyarebye ubona asa n’agerekeranye..

downloadEse ibibyaba biterwa n’iki kugira amenyo y’impengekerane?

Hari impamvu zitandukanye zigaragazwa n’abaganga zaba zitera kugira amenyo y’impengerane izi zikaba ari zimwe mu mpamvu zagaragajwe mu kiganiro Waruziko cya radiyo y’igihugu:

  1. Hari kuba umwana akunda kurya urutoki, iyo umwana akuze arya urutoki ni ngombwa ko ababyeyi be bamukurikiranira hafi kugira ngo amenyo ye atazamera ari impengekerane.
  2. Hari kuba umwana yagira urwasaya ruto rutajyanye n’amenyo ye, aho umwana agira amenyo manini ugereranyije n’urwasaya rwe.
  3. Hari ukuba umwana yakuka amenyo mbere y’igihe bigatuma amenyo ye amerera mu mwanya utari wo.
  4. Hari ukuba kandi umwana ashobora gukora impanuka cyangwa se amenyo akagira ikindi kibazo, ngo na byo bishobora gutuma umwana yamera amenyo y’impengekerane.

Ibi ariko ngo bishobora kugira ingaruka zikomeye zirimo nk’izi zikurikira:

imagesKuba wakoza amenyo ariko ibiryo byayafashemo ntibivemo bikakuviramo indwara, nko kubyimba ishinya, gucukuka amenyo n’izindi.

Kuba kandi hari akazi bosi wawe adashobora kukwemerera gukora, nko kuba utajya ku byapa byamamaza bishyirwa ku karubanda, gusa akenshi ngo ikigaragara ku menyo y’impengekerane, nuko iyo umuntu ayogeje adashobora kunoga.

download-1Inama zitangwa ku muntu ufite ikibazo cy’amenyo y’impengekerane, nuko agomba kwegera muganga akamufasha kandi ngo umuntu arakira.

NO COMMENTS

Leave a Reply