Sobanukirwa n’umunsi ukurikira Noheli uzwi nka Boxing Day

Sobanukirwa n’umunsi ukurikira Noheli uzwi nka Boxing Day

| | Yasomwe inshuro 897 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nimba ushaka kumenya mu byukuri igisobanuro cy’umunsi mukuru ukurikira Noheli, umunsi uzwi nka Boxing Day ndakwizeza ko utabona igisubizo gihamye bitewe nuko ugenda uhabwa inyito na buri muntu bitewe nuko abitekereza.

boxing-day-shopping-tips

Hari igitekerezo cyakuze mu binyejana bishize aho imana zatangaga impano za Noheli zari zigizwe ni udukado (cadeau) zirimo impano ntoya, amafaranga ndetse n’ibyasigaye ku mafunguro ya Noheli akajyanwa ku mazu y’abakozi bakoraga ku gihe cy’umunsi mukuru wa Noheli ku buryo batabashaga kuyizihiza nk’abandi. Mu rwego rwo kubashimira ndetse no kubazirikana ku bwitange ndetse n’imirimo yabo.

Boxing Day mu bwongereza ni umunsi umukuru w’umuryango ahereza impano za Noheli ku bagize umuryango we, inshuti n’abavandimwe bakagenerana impano hagati y’abo ngo barusheho kuryoherwa n’uwo munsi.

Hari n’abandi bagaragaza boxing day nk’umunsi wo kugaragaza ibikorwa by’urukundo aho imiryango yifashije yegera itishoboye bakabashyira imyambaro, amafunguro ndetse n’ibindi bitandukanye.

Ese kuki wiswe Boxing Day?

Boxing Day ntibiva kuri wa mukino witeramakofi nkuko hari bamwe baba babyumva uko ahubwo biva kuba cyera hari udukarito cyangwa aka Box mu cyongereza bashyiraga mu kiliziya mu gihe abakiristu biteguraga ivuka ry’umukiza kakifashishwa mu kujya bagashyiramo amafaranga azafasha abatishoboye mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, bakayashyikirizwa ku munsi ukurikira noheli.

Igisobanuro cyiza cy’uyu munsi gishobora kuvanwa mu ndirimbo yiswe “Good King Wenceslas.” Ikunzwe kwifashishwa mu gihe cyo kwizihiza Noheli aho  igaragaza umwami Wenceslas nk’umugabo w’umunyacyubahiro wo muri Bohemia wabayeho mu kinyejana cya 10 wagendaga atembera mu busitani bwe kuri uyu munsi w’itariki ya 26 Ukuboza akaza kubona umukene wagendaga utoragura inkwi hari kugwa urubura rwinshi akamugirira impuhwe  akaza kumutumizaho bagafatana ifunguro hamwe.

Uyu mwami Wenceslas yaje kuba imbarutso yishingiro yo kwibuka abakene no kubazirikana mu gihe cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli aho bamwe baba bari mu byishimo bakazirikana abatabashije kuronka ayo mahirwe.

Mu kinyejana cya 19, Umwamikazi Victoria w’u Bwongereza, yavuze ko uyu munsi uba ikiruhuko ku bagize umuryango mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ariko agena ko abashoferi n’abatanga amafunguro bakanayategura muri hoteli cyangwa resitora, n’abandi abakozi baba bakoze kuri Noheli, bajya bahabwa ishimwe mu mpano yoroheje, kubera ko baba bakoze aho kujya kuwizihiza nk’abandi.

Gusa kurundi ruhande hari abafata uyu munsi nk’umunsi w’ubucuruzi cyane aho abantu batakaza amafaranga menshi bishimana n’inshuti n’umuryango kuri uyu munsi.

NO COMMENTS

Leave a Reply