Social Mula hamwe n’ abakinnyi ba Cinema bakoreye udushya i Butare –...

Social Mula hamwe n’ abakinnyi ba Cinema bakoreye udushya i Butare – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 2,361 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Umuhanzi Social Mula hamwe n’ abakinnyi ba Cinema Nyarwanda basusurukije abaturage ba Huye, ubwo hamurikwaga film yitwa Jibu, izaba ihuriwemo n’ ibyamamare bikomeye.

Taliki ya 18 nibwo  mu mujyi wa Butare hari hateganyijwe ko habera igitaramo cyo ku murika ku mugaragaro film igiye gusohoka ya Mutoni Assia ariko bikaba akarusho ko izaba irimo n’ abandi bakinnyi bakomeye bo muri Tanzania nka Kigossi umaze kubaka izina rikomeye muri Afurika yose.

Mu ijoro ryo kuwa gatanu nibwo abatuye Huye bari bategereje ibyamamare nka Assia, Mannu, Kibonke, Kamanzi, Uwamahoro Antoinette uzwi ku izina ry’ intare y’ ingore ndetse na Social Mula wari gutaramira abantu mu ndirimbo ze zitandukanye.

Iki gitaramo cyabereye mu kabari kazwi nka 144 cyatangiye hafi saa yine z’ ijoro. Mu bayaranze iki gitaramo habanjeho abakinnyi ba Cinema ndetse no kwiyerekana ku bantu bari batarababona imbona nkubone. Kibonke uzwi muri film zisekeje niwe wabanje ku rubyiniro aririmba indirimbo ye yitwa fata telefone nyuma yaho abakinnyi bose bari bahari bajya kurubyiniro nabo babasha kwiyereka, bakina agakino k’ iminota mike mu buryo bwo gushimisha abakunzi babo.

Nyuma yibyo byose nibwo bafashe umwanya wo kureba agace gato ka film Jibu izasohoka iri mu ndimi ebyiri bitewe n’ abakinnyi bayirimo. Nyuma yo kwerekana bimwe mu bizagaraga muri Jibu haje gukurikiraho umuhanzi Social Mula aririmba zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iki gihe haba amahitamo, Ku ndunduro, umuturanyi ndetse n’ izindi nyinshi afite.

img_6100 Abakina cinema babanje gususurutsa abantu
img_6179 Mannu winjiye mu muziki nawe yaririmbye indirimbo ye

img_6187 Abantu bari bitabiriye ari benshi

img_6196 Social Mula niwe muhanzi wari witezwe kuri uwo munsi
img_6203

Assia uba mu mashusho y’ umuturanyi kwihangana byaranze asanga Socila ku rubyiniro amufasha kubyina

img_6199

1 COMMENT

  1. Kigali ni ryari se ko natwe twifuza gutereraho akajisho?Ndumva film zigiye kongera kuboneka. Iya Touch numvise se yo igezehe?

Leave a Reply