Social Mula yakoze agashya mu gitaramo – AMAFOTO

Social Mula yakoze agashya mu gitaramo – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 4,149 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Umuhanzi Social Mula umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ijoro ryaraye ritambutse, yiyeretse abakunzi be batuye i Gikondo arabataramira abagezaho n’ indirimbo ye nshya ” Amahitamo”.

Igitaramo cyaraye kibereye mu kabari kazwi nka H Zone ni akabari kamaze kumenyerwa mu gutegura ibitaramo byabahanzi aho kuri ubu usanga abahanzi benshi bakomeye hano mu gihugu baramaze kuhanyura bahataramira.

Social Mula uri mu bahanzi bakunzwe kuri ubu yaraye nawe ataramiye muri aka kabari, yiyereka abakunzi be. Muri iki gitaramo cya Social Mula cyo kumurika indirimbo ye nshya ku mugaragaro abantu bari benshi cyane bakubise buzuye kuburyo ntanumwe wabonaga uko yinyagambura.

Social wahereye ku ndirimbo ze zo hambere haba Mu buroko, ndetse n’ izindi zitandukanye wasangaga bamwishimiye cyane yagera ku ndirimbo zakunzwe cyane byo bikaba akarusho.

Mu ndirimbo umuturanyi, Ku ndunduro ndetse n’ amahitamo niho Social Mula yerekaniye ko amaze kugera ku rwego rukomeye, urebye iki gitaramo cya Socila Mula ukagereranya ninbindi bisanzwe bibera muri aka kabari byagaragaraga ko harimo itandukaniro rikomeye bitewe n’ imbaga y’ abantu bari bahari  ndetse n’ urugwiro bari bafitiye Social Mula.

img_7781
Social yabanje ahera ku ndirimbo zo hambere yakoze

social-mula7Abafana babyiganiraga imbere bashaka kwegera Social

img_7783Social yabanje kubyinisha abakunzi be mu ndirimbo ze zibyinitse

social-mula3 Hagezweho indirimbo zituje bamwe bendaga kurira baziririmba

Andi mafoto yaranze igitaramosocial-mula4 social-mula5 social-mula6
social-mula8

1 COMMENT

Leave a Reply