Somaliya: Imbaraga za Al shabab ziragerwa ku mashyi

Somaliya: Imbaraga za Al shabab ziragerwa ku mashyi

| | Yasomwe inshuro 122 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somaliya Abdisalam Hadliyeh, yatangaje ko umutwe wa Al shabab watsinzwe, ingabo zawo zacitse intege binyuze mu mikoranbire myiza y’ingabo za Somaliya n’iz’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.

_91376762_18c69022-dae4-4413-8225-abd3b1324094Abdisalam Hadliyeh yavuze ko al shabab  isigariye ku icumi ku ijana  y’igihugu cyose, ndetse ngo n’abayobozi b’uyu mutwe benshi barishwe abandi baratoroka muri aya mezi ashize ya bugufi.

BBC Swahili ikomeza ivuga ko, icyabafashije ari ibikoresho by’ingabo bifatika, imyitozo ya gisirikare ikomeye no gufashwa n’ibindi bihugu.

Umusesenguzi wa BBC ku bibazo by’Afurika yavuze ko  uyu mutwe wagabweho ibitero  mu mujyi wa Mogadushu, ndetse n’ibtero uyu mutwe wagabye  nta mbaraga byari bifite.

NO COMMENTS

Leave a Reply