Sudani yepfo:Iturika ry’imodoka itwara lisansi ryahitanye abantu 85

Sudani yepfo:Iturika ry’imodoka itwara lisansi ryahitanye abantu 85

| | Yasomwe inshuro 1,123 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abantu 85 bapfuye bazize iturika ry’ikamyo itwara lisansi mu gihe yashakaga kujya kuzana umuzigo, nk’ uko byatangajwe n’umuvugizi wa Perezida wa Sudani y’ Epfo Salva Kiir, ari nawe wemeje aya makuru ko iyi mpanuka yasize ihitanye abantui bagera kuri 85.

Umuvugizi wa Perezida Salva Kiir uyobora igihugu cy’ Afurika y’ Epfo, Ateny Wek Ateny yemeza aya makuru yagize ati: “Aba bitabye Imana igihe iyi modoka yaturikaga, hapfuye abantu bagera kuri 85”. Iyi mpanuka yabereye ku muhanda uhuza Juba na Maridi mu birometero 300 uvuye mu murwa mukuru.

Amakuru avuga ko usibye abantu 85 bahise basiga ubuzima bakaba ari nabo bamenyekanye, abandi bantu 100 nabo barakomeretse bitewe no kuba barahiye. Byaragaragaye ko muri Afurika iyo habayeho uguturika nkuko kw’amamodoka atwara ibitoro,haza abantu benshi bashaka ko nabo bagira icyo bavoma,uko guturika rero kwisasira benshi.

Muri Nyakanga 2013 muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Congo abantu bagera kuri 292 barapfuye kubera iturika no gushya kw’imodoka itwara Lisansi.Mu Ukuboza 2006, abantu 284 bapfiriye i Lagos nabo bazira ugushaka kujya gusahura
lisansi nyuma y’uko imodoka yahiye. Sudani y’ Epfo mu kwezi kwa Nyakanga 2011 yabona ubwigenge ,na ho guhera mu mwaka 2013 hatangiyemo intambara hagati y’abaturage bayo,ikaba yaratumye igihugu kigira ibibazo by’ubukungu,aho byagaragajwe nuko kugura ibitunga abantu byabashije guhenda,abantu bagera kuri miliyoni 2 zirenga bahunze ibyabo kubera intambara.

NO COMMENTS

Leave a Reply