Sudani y’Epfo iratunga agatoki ibihugu bikomeye birimo n’Amerika

Sudani y’Epfo iratunga agatoki ibihugu bikomeye birimo n’Amerika

| | Yasomwe inshuro 476 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Sudani y’Amajyepfo iratunga agatoki ibihugu bya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza na Norvege kuba bari inyuma y’umutwe w’inyeshyamba iteza intambara muri iki gihugu, aho byagiranye ibiganiro rwihishwa n’aba batavuga rumwe na leta barangajwe imbere na Riek Machar.

Secretary_Kerry_Meets_With_South_Sudan_President_Kiir_(3)

Ibi bikaba byatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Leta ya Sudani y’Epfo Colonel Santo Dominic Chol ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru aho yatangaje ko bafite amakuru y’uko mu murwa mukuru wa Kenya Nairobi haherutse kubera ibiganiro byahuje aba dipolomate b’ibi bihugu ndetse n’abari mu mu mutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru Colonel Santos akaba yagaragaje ko ibi bihugu byemereye agafaranga gatubutse bamwe mu basirikare baba bemera kujya ku ruhande rwa Riek Machar bakitandukanya n’ubutegetsi buriho, Gusa Colonel Santo akaba yatangaje ko nta kintu na kimwe cyakura Perezida Salva Kiir kubutegetsi cyereka gusa abaturage aribo babishatse.

Nyuma yo gutangaza ibi Colonel Santo Dominic, Ubwongereza biciye muri Ambasade y’abwo muri Juba bakaba bahise basohora itangazo rihakana ko haba hari imikoranire ya hafi bafitanye n’izi nyeshyamba kuri uyu wa Kane, gusa Leta zunze ubumwe z’Amerika zikaba zitaragira icyo zitangaza kuri ibi zishinjwa.

NO COMMENTS

Leave a Reply