Sudani y’Epfo: Radio y abaturage yafunzwe

Sudani y’Epfo: Radio y abaturage yafunzwe

| | Yasomwe inshuro 285 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Radio y abaturage ya Sudani y’Epfo (Eye Radio) yafunzwe n’ubuyobozi kuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Ugushyingo 2016, nkuko abanyamakuru babitangaje.

imagesNichola Mandil, umunyamkuru wakoraga kuri Radio “Eye Radio” akaba yari afite n’abafana benshi, yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko abashinzwe umutekano bafunze radio nta n’impamvu batanze.

Yagize ati:” Eye Radio yafunzwe n’abashinzwe umutekano nta mpamvu”.

Yakomeje avuga ko abashinzwe umutekano batatu bafunzwe ibyumba bya studio bitatu n’imfunguzo barazijyana.

images-1Abashinzwe umutekano bategetse abanyamakuru bose kuva kuri radiyo ikitaraganya, ndetse baka bari mu nzira zo kwerekeza iwabo. Kugeza ubu umuyobozi wa Radio yagiye kubonana n’abashinzwe umutekano ku rwego rw’igihugu no gusaba ibisobanuro.

Kugeza ubu nta kiratangazwa n’ubuyobozi bwa leta, gusa umwe mu bayobozi bakuru yavuze ko nta kintu abiziho.

Gusa nubwo uyi Radiyo yafunzwe murandasi yayo www.eyeradio.org iracyashyirwaho  inkuru .

Abanyamakuru bo muri Sudani y’Epfo bakunze gutabaza bavuga ko bakorerwa ihohoterwa n’ubuyobozi, kuva imidugararo yavuka hagati ya Salva Kiir na  Riek Machar.mu mwaka wa 2013.

Mu kwezi kwa cyenda ubuyobozi na none bwafunze ikinyamakuru Nation Mirror, nabwo nta mpamvu batanze. Nyuma ikinyamakuru The Juba Monitor na cyo cyafunzwe by’agateganyo.

NO COMMENTS

Leave a Reply