Sudani y’Epfo: Salva Kiir yanyomoje ko yapfuye

Sudani y’Epfo: Salva Kiir yanyomoje ko yapfuye

| | Yasomwe inshuro 311 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa gatatu nibwo hiriwe amakuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga, ko perezida wa Sudani y’Epfo yitabye Imana, gusa Salva Kiir ejo yiriwe yiyereka abatuye i Juba ko akiriho.

kir-703x422
Photo/AFP

Minisitiri ushinzwe Itangamakuru muri Soudan Michael Makuei Lueth yavuze ko ibyo abantu bavuze ari ibihuha byambaye ubusa ndetse ko atanarwaye.

Yagize ati:”ibyo ni ibinyoma bisanzwe nta kintu na kimwe cyabaye kuri Salva Kiir nta nubwo arwaye”.

Ibi bihuha kandi bije nyuma y’aho Salva Kiir w’imyaka 65 y’amavuko agiye mu gihugu cya Uganda kwisuzumisha iby’ubuzima bwe. Nyuma y’ibi bihuha ubutegetsi bw’inkengero ya Juba bwashyize ingabo nyinshi mu muhanda urenze uwo bashyiragaho mu rwego rwo kurinda umutekano w’abanyagihugu.

Moses Modi yagize ati:”Ibi bihuha byanteye ubwoba, ntabwo ushoboa kumenya ikirakurira ibi bihuha, ibi bihuha bivuga ko perezida Salva Kiir yapfuye hashobora kuvuka intambara”.

AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko hari ibigo by’amashuri byatangiye kohereza abanyeshuri mu ngo zabo.

Undi muturage utuye i juba yagize ati: Ati:”Hari abasirikare benshi bakwirakwijwe mu muhanda cyane cyane umuhanda werekeza kuri za Minisiteri no kuri perezidanse, ndi mu kazi ariko nibwo mvuye mu rugo”.

Soudan y’Epfo yabonye ubwigenge mu mwaka wa 2011. Gusa kuva icyo gihe kugeza n’ubu iki gihugu cyakunze kurangwamo imidugararo, kuva uwari visi perezida wa Salva Kirr,ariwe Riek Machar yashaka guhirika ubutegetsi bwa Kirr mu mwaka wa 2013.

 

NO COMMENTS

Leave a Reply