Sugira akomeje kuba umucunguzi wa As Vita Club

Sugira akomeje kuba umucunguzi wa As Vita Club

| | Yasomwe inshuro 1,342 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Rutahizamu w’ umunyarwanda Sugira Ernest akomeje kuba umucunguzi, afashije Vita Club kujya ku mwanya wa mbere mu mikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Congo, ubwo igitego cye cyabimburiye ibindi mu mukino banyagiyemo Racing Club de Kinshasa 4-1.

Vita Club yakinaga idafite umutoza mukuru Florent Ibenge uri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa, yagiye muri uyu mukino ibizi ko igomba kubona intsinzi, kugirango yongere yigarurire imitima yabafana bayo bari bamaze imikino ibiri batishimye kubera umusaruro muke wa Dauphins Noirs nkuko bayita i Kinshasa.

1475444846_1472321681_img_6697

Ntabwo ibintu byatinze kuri Stade tata Raphaël yakinirwagaho umukino, kuko byasabye umunota wa 32 gusa ngo Vita Club ibone igitego, ubwo Sugira Ernest wari wagiriwe icyizere cyo kubanzamo yongeye kuba umucunguzi ubwo yayitsindiraga igitego kuri Penaliti, mbere gato yuko Félix ashyiramo icya kabiri.

Mu gice cya kabiri, Sugira Ernest yaje guha umwanya undi mukinnyi w’u Rwanda Teddy Etekiama uzwi nka Birori Daddy, maze Vita ikomeza gusatira ari nako ibona ibindi bitego bibiri bya Atuba na Makwkwe, mu gihe iyi kipe ya RCK yazaga gutsinda impozamarira kuri Penaliti.

Igitego cya Sugira, cyasangaga ibindi bibiri uyu mukinnyi yari yatsinze Congo mu mukino wa gicuti yakinnye n’ikipe akinira, cyatumye Vita Club irangiza imikino ibanza iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18, ni mu gihe hagitegerejwe umukino wanyuma mu itsinda uzahuza ikipe ya Renaissance yari iya mbere hamwe na As Dragons, ni muri iyi zone y’Uburengerazuba Vita iherereyemo.

Umwaka wa shampiyona muri Congo ukinirwa mu ma zone atatu aho zone ebyiri ziba zifite amakipe 10 mu itsinda mu gihe zone ya gatatu iba ifitemo amakipe umunani. Nyuma y’imikino ibanza n’iyo kwishyura, amakipe atatu ya mbere yo mu duce dufite amakipe 10, ndetse n’amakipe abiri ya mbere yo mu gace gafite amakipe umunani, ahita akomereza mu cyiciro cya nyuma cy’amakipe umunani.

NO COMMENTS

Leave a Reply