Sugira Ernest akomeje kugirira ibihe byiza muri Congo

Sugira Ernest akomeje kugirira ibihe byiza muri Congo

| | Yasomwe inshuro 409 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Sugira Ernest umusore w’umunyarwanda ukinira ikipe ya AS Vita Club akomeje kugirira ibihe byiza no kwerekana ko akayabo k’amafaranga bamuguze atapfuye ubusa bitewe n’itsinzi akomeje guhesha ikipe ya AS Vita Club.

Ku munsi w’ejo shampiyona yo muri Congo yari igeze ku munsi wayo wa kabiri aho ikipe ya AS Vita Club yari yacakiranye n’ikipe ya AS Dragons maze umukino urangira ikipe ya AS Vita Club itsinze AS Dragons igitego kimwe k’ubusa(1-0), insinzi bakaba bayikesha Sugira Ernest

sugira_ernest_hagati_wahoze_akinira_as_kigali_ubu_ari_muri_as_vita_club

Igitego cy’ ikipe ya AS Vita Club cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 9 w’umukino ndetse ikipe ya AS Dragons umukino urinda urangira itarabona uko yishyura icyo gitego maze  AS Vita Club yegukana insinzi ityo.

Sugira Ernest iki n’igitego cya kabiri atsinze mu mikino ibiri yikurikiranya ikipe ya AS Vita Club imaze gukina, dore ko umukino baheruka gukina n’ikipe ya FC MK maze bakayitsinda ibitego 3-0 harimo n’igitego cya Sugira winjiye asimbuye kuri uyu mukino

NO COMMENTS

Leave a Reply