Sugira Ernest yongeye guhesha insinzi ikipe ye ya AS Vita Club

Sugira Ernest yongeye guhesha insinzi ikipe ye ya AS Vita Club

| | Yasomwe inshuro 623 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Sugira Ernest rutahizamu ukomoka hano mu Rwanda akomeje kwerekana ko ashoboye nyuma yuko yongeye gutsinda igitego cya gatatu muri shampiyona ya Congo Kinshasa ubwo ikipe ye ya AS Vita Club yari yahuye n’ikipe ya Rojolu FC umukino ukarangira ahesheje 1-0.

sugira_ernest_hagati_wahoze_akinira_as_kigali_ubu_ari_muri_as_vita_club

Sugira yari yabanje ku ntebe y’abasimbura, yinjiye mu kibuga ku munota wa 68, asimbuye Birori Dady ndetse hadaciye kabiri hayise abona igitego..

Nyuma y’iminota 6 gusa yinjiye mu kibuga, Sugira yahise atsinda igitego cyafashije ikipe ye gutsinda Rojolu y’abakinnyi 10 dore ko umuzamu wayo yahawe ikarita itukura.

sugiravita

Iki kibaye igitego cya Gatatu atsinze kuva shampiyona yatangira, dore ko mu mikino itatu ikipe ye yakinnye yose yagiye abonamo igitego, ndetse ibi bikaba bikomeje guha umwanya mwiza ikipe ya AS Vita Club kuko itaratsindwa umukino numwe.

NO COMMENTS

Leave a Reply