Syria: Igitero cyagabwe ku ntagondwa cyarokoye abakozi

Syria: Igitero cyagabwe ku ntagondwa cyarokoye abakozi

| | Yasomwe inshuro 85 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa gatanu indege z’intamabara zarashe mu gace karimo intagondwa mu burasirazuba bwa Aleppo, uyu akaba ari umunsi wa kabiri w’ igitero nyuma y’aho hatangijwe ibikorwa bya gisirikare muri ako gace, ndetse ngo byanarokoye abakozi n’abandi baturage.

People inspect a damaged site after airstrikes on the rebel held al-Qaterji neighbourhood of Aleppo, Syria September 21, 2016. REUTERS/Abdalrhman Ismail

Ingabo za Syria ziri guterwa ingabo mu bitungu n’indege z’intambara z’Uburusiya, zatangiye ibikorwa bya gisirikare kuri uyu wa kane, ibikorwa bigamije kwigarurira ako gace gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 250,000.

Kugeza ubu ingabo za Syria ntiziragira icyo zitangaza kuri ibyo bitero ndetse nta bantu baratangazwa ko bakomeretse cyangwa bapfuye.

Ammar al Selmo umukuru wa serivise zishinzwe kurokora abasivile,yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko indege enye z’intambara zakwiye mu kirere hose cya Aleppo, izo ndege ngo zikaba ari izabarusiya.

Ibitero nyirizina bikaba byatangiye saa 6h00 za mu gitondo, ndetse ko ibyo bitero biremereye cyane.

Abagenzuzi b’abanyasiriya baharanira uburenganzira bwa muntu, bavuze ko byibura mu ma saa sita z’ijoro ibitero by’indege z’intambara bigera kuri 30 byari mu bice bitandukanye bya Aleppo.

NO COMMENTS

Leave a Reply