Syria: Indege y’intambara yishe abaganga n’abarwanyi batari bake hafi ya Aleppo

Syria: Indege y’intambara yishe abaganga n’abarwanyi batari bake hafi ya Aleppo

| | Yasomwe inshuro 128 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Indege y’intambara bivugwa ko yaba ari iy’ Uburusiya cyangwa iya Siriya yagabye igitero hafi y’mujyi wa Aleppo,  yica abaganga bane n’abarwanyi bagera ku icyenda hafi ya Aleppo, nkuko bivugwa n’abashinzwe igenzura mu itsinda ry’ishami rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Aba bagenzuzi bakomeza bavuga ko iyi ndege yarashe ibisasu biturika mu mujyi wa Khan Touman mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’umujyi wa Aleppo, agace kagenzurwa n’intagondwa za Jaish al-Fatah.

Ibiro Ntaramakuru byigenga by’Abongereza Reuters bivuga ko mu baganga bishwe harimo n’umuyobozi wakoraga  mu ihuriro ry’ibitaro bizwi nka UOSSM (Union of Medical Care and Relief Organizations), ibi bikaba byemejwe mu nama yahuje ihuriro ry’ibi bitaro.

NO COMMENTS

Leave a Reply