Tanzania: 12 baguye mu mpanuka y’ubwato mu nyanja y’Ubuhinde

Tanzania: 12 baguye mu mpanuka y’ubwato mu nyanja y’Ubuhinde

| | Yasomwe inshuro 129 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abantu 12 baguye mu mpanuka y’ ubwato bwibasiwe n’umuyaga ukaze, mu nyanja y’ Ubuhinde bwerekezaga Pemba burarohama abagera kuri 34 bararokoka.imagesIyi mpanuka yaje kwemezwa na Komanda wa polisi mu gace ka Tanga, Benedict Wakulyamba aho ubwato bwibasiwe n’umuyaga ukaze burarohama abantu 12 barapfa n’aho 34 barohorwa n’abarobyi barobaga.

Umwe mu bari muri ubu bwato w’imyaka 55, Mukubwa Yussufu Hassan atangaza ko umuyaga wakubise igice cy’ inyuma ubwato bukabura icyerekezo. Avuga ko babuze uko basaba ubutabazi kubera igice cyo hasi cyatobotse amazi atangira kwinjira ari menshi.

Yussufu akomeza avuga ko amazi yahise atangira kwinjira mu bwato n’umuvuduko mwinshi babura uko basaba ubutubazi haba Tanga bari bavuye na Pempa berekezaga.

Yagize ati “Ni yo mpamvu tutabashije guhamagara bagenzi bacu ba Tanga na Pemba kubera igikorwa cyo gukubitwa n’umuyaga amazi akuzura cyabaye nko guhumbya ndetse na telephone zacu zikarohama.”

Mwananchi itangaza ko ubu bwato buvugwaho kurohama bwari butwaye abantu 52, imifuka y’ umuceri, ibishyimbo, ibirayi n’amakaziye y’inzoga.

Yanditswe na Nsanzimana Germain  

NO COMMENTS

Leave a Reply