Tanzania: Bus yagonganye na Taxi, 11 bahasiga ubuzima, 10 barakomereka

Tanzania: Bus yagonganye na Taxi, 11 bahasiga ubuzima, 10 barakomereka

| | Yasomwe inshuro 250 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Tanzania abantu bagera kuri 11 ni bo batangazwa kuba babuze ubuzima abandi bageraku 10 barakomereka bikomeye mu mpanuka ya bus na taxi yabaye muri iki gitondo mu karare ka Mwanza ahazwi nka Hungumalwa.

Bongo 5 dukesha iyi nkuru itangaza ko iyi bus yaje kugongana na taxi yinjiraga mu muhanda munini umushoferi atashishoje neza, inyuma ye hakaba hazaga iyi bus yirukankaga cyane yerekeza i Mwanza maze ihita igonga Taxi.

Iyi mpanuka ikaba ibaye nyuma y’indi mpanuka na none iherutse kuba mu minsi ibiri ishize igahitana abantu 12, izi mpanuka zombi zikaba zibaye mu gihe cy’ icyumweru kimwe.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply