Tanzaniya: 18 baguye mu mpanuka batatu barakomereka

Tanzaniya: 18 baguye mu mpanuka batatu barakomereka

| | Yasomwe inshuro 168 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya tanzaniya abantu bagera kuri 18 baguye mu mpanuka y’imodoka ebyiri zagonganye, abandi batatu barakomereka mu mudugudu wa Nsalala mu ijoro ryo ku cyumweru.

picshinyangaroadcrashMu kiganiro n’abanyamakuru umukuru wa polisi mu gace ka Shinyanga Muliro Jumanne, yavuze ko impanuka yabaye mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba ku cyumweru.

Yakomeje avuga ko kuba impanuka yarabaye ngo byaba byaratewe n’abashoferi bateshutse ku nshingano zabo. Kugeza ubu aba abashoferi bombi bakaba bari mu maboko ya polisi nkuko ikinyamakuru The Citizen cyabyanditse.

Ati:”Abantu 18 baguye muri iyo mpanuka, harimo abana babiri, abagabo balindwi n’abagore icyenda”.

Kugeza ubu imirambo yajyanywe mu bitaro bya Shinyanga, ndetse ngo icyenda muri bo bamaze kubona imiryango yabo.

Jumanne akaba yongeye kwibutsa abayobozi b’ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka, ngo kuko usanga impanuka nyinshi ziba ziterwa n’uburangare bw’abashoferi.

NO COMMENTS

Leave a Reply