Tanzaniya: Imbeba zatangiye kwifashishwa mu gupima igituntu

Tanzaniya: Imbeba zatangiye kwifashishwa mu gupima igituntu

| | Yasomwe inshuro 135 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Tanzaniya haravugwa inkuru yuko, iki gihugu cyatangije uburyo bwo gupima igituntu hifashishijwe imbeba, iri rikaba ariryo suzuma rya mbere muri Afurika y’Uburasirazuba.

downloadAl Jazilah  dukesha iyi nkuru ivuga ko  urwego rw’ubuzima muri Tanzaniya rwatangaje ko gusuzuma igituntu hifashishijwe imbeba, ari uburyo bwihuta  cyane kuko ngo ishobora kwinukiriza ibikororwa by’abantu 100, igatanga igisubizo hagati y’iminota 10 na 20.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, rivuga ko ubusanzwe abantu miliyoni 13 z’abatuye isi banduye igituntu dore ko iyi ndwara iri mu ndwara icumi za mbere zihitana abantu benshi.download-1Iyi nkuru ikomeza ivuga ko iri suzumiro ritangiranye imbeba 20, zizajya zisuzuma igituntu mu byiciro bitandukaye.

Dr Fidelis John Umutoza w’izi mbeba mu gupima igituntu, yavuze ko iri koranabuhanga rikomoka mu gihugu cy’ Ububiligi, aho izi mbeba  ngo zabashije kunyomoza ibisubizo byari byatanzwe. Imibare igaragaza ko mu bantu ibihumbi ijana bagaragajwe ko batarwaye igituntu, izo mbeba zo zanyomoje ayo makuru.download-2Nkuko bisanzwe ibisubizo by’umuntu urwaye igituntu bigaragara mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ariko izi mbeba zo zishobora gupima abantu hagati ya 80 n’100 ibisubizo byabo bikaboneka mu gihe kingana n’iminoza 20.

Kugeza ubu mu gihugu cya Tanzaniya abashinzwe gupima igituntu, bashobora gusuzuma abantu 200 ku munsi kandi bagatanga n’ibisubizo mu msaha 24.

NO COMMENTS

Leave a Reply