Teta Sandra aratanga gasopo kubakomeje kumubonerana

Teta Sandra aratanga gasopo kubakomeje kumubonerana

| | Yasomwe inshuro 408 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Teta Sandra aratanga gasopo ku bantu bamubonera bakanduza izina rye akabihorera, ariko ngo kuri ubu agiye kubihagurukira agabanye ubwitonzi nawe abashe kwiyama abazakomeza gusebya izina rye mu bikorwa bitandukanye bamwicira akazi.

Teta Sandra uheruka gukora igitaramo cya Red Party kikabera mu mujyi wa Kigali mbere yuko iki gitaramo kiba hagiye havugwa byinshi bijyanye n’ ikirego uyu mukobwa yarafite kuri polisi giturutse ku bafatanyabikorwa yari yamamrije ku rupapuro rw’ igitaramo. Aho byavugwaga ko uyu mukobwa bumvikanye ariko ibyo yumvikanye na kompani ya STS Trade bitubahirijwe.

Teta Sandra watanze gasopo arikumwe na Nizzo muri Red Paty
Teta Sandra watanze gasopo arikumwe na Nizzo muri Red Paty

Teta Sandra we yemeza ko mubyo bumvikanye bo batabashije kubyubahiriza bitewe n’ amasezerano bari bafitanye. Bigenze gutyo nibwo Teta yahisemo gufata umwanzuro  wo kugumana inzoga ziyi Kompani akazibika akazazibaha mugihe bakemuye ibyo bavuganye.

Mu kiganiro Teta yagiranye na Touchrwanda.com tukamubaza ku kirego cye yadutangarije ko ibyikirego ntabyo azi kuko nta gipapuro kimuhamagaza kuri polisi arabona (convocation).  Teta yakomeje avuga ko yiteguye kuba yaburana urwo rubanza mugihe ahamagawe akabasha kwerekana ukuri kwe ahagazeho n’ amaguru yombi, mbese hakabo gusasa inzobe ku mpande zombi ikibazo kigakemurwa agahabwa ibihembo bye yamamamarije kampani ya STS Trade nkuko babyumvikanye bitakemuka nawe agakora igishoboka kijyanye n’ ubushobozi bwe cyangwa akagumana izo nzoga.

Ese Teta iyo ababyeyi bawe bumvishe ufite ibirego muri Polisi rimwe ukanafungwa babyakira gute?

Kukibazo kijyanye nuko ababyeyi ba Teta Sandra bakira ibi iyo bubyumvishe, Teta yabwiye Touchrwanda.com ko bamuhagara akajya kubasobanurira akababwira uko bimeze bakabasha kumenya ukuri kuri byose nubwo hatabura guhangayika nk’ ababyeyi gusa bamaze kubimenyera ntakibazo.

Abavandimwe ba Teta bo yavuzeko abato ntakintu babasha kubimenya ho ariko abakuze bo barabimenya ndetse yatanze n’ urugero rwuko mu gitaramo cyabaye ku wagatandatu hari hari umuvandimwe we waruri ku mufasha muri kiriya gitaramo.

Teta Sandra kuri ubu afite ikirego kuri Polisi
Teta Sandra kuri ubu afite ikirego kuri Polisi

Teta yatanze gasopo agira nicyo avuga ku bantu bazajya basebya izina rye bakaryambika urubwa nkuko byagiye bimubaho mbere agatuza.

Teta yagize ati: Nubwo byagiye biba kenshi hakanduzwa izina ryange nkabasha kwerekana ko ntacyo bimbwiye ariko aho bigeze ubu ngomba gufata ingamba nshya, hagira uwongera kugerageza kunsebya, nange nkabasha kumufatira umwanzuro, byaba ngombwa nange nkabajyana mu mategeko.

1 COMMENT

Leave a Reply