Trump na Putin bazagerageza kunga umubano

Trump na Putin bazagerageza kunga umubano

| | Yasomwe inshuro 113 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’ibiganiro byakorewe kuri telefone, Kremlin itangaza ko Donald Trump watorewe kuyobora Leta yunze Ubumwe y’ Amerika na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin bazagerageza gushyira ku murongo umubano hagati y’ibihugu byombi.

umubano

Muri icyo kiganiro Perezida Putin yifurije Trump amahirwe mu gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije abanyamerika ubwo yiyamamarizaga kuyobora Amerika.

Naho Donald Trump washimiye Putin ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamazaga, yavuze ko ashaka umubano uhoraho kandi mwiza n’igihugu cy’uburusiya.

Hagati aho, Perezida Barack Obama we akaba atangaza ko Trump yamubwiye ko azakomeza gushyigikira kandi ko ashaka umutwe uhuriyeho n’ibihugu bitandukanye “NATO” ukomeye.

Kremlin itangaza kandi ko Trump na Putin baganiriye ku kibazo cya Syria, bakumvikana ko umubano usanzwe uri hagati y’Uburusiya na Amerika utari ushimishije na gato.

umubano Obama Putin

Baganiriye kandi ku buryo umwaka wa 2017 uzaba wuzuza imyaka 210 kuva hatangizwa kubaho imibano hagati y’ibihugu, ibyo nabyo bikaba byaba imbarutso yo kuzahura umubano ufitiye inyungu ibihugu byombi.

Aba perezida bombi bakaba bemeranyije kuzakomeza ibiganiro kuri telefone, ari naho bazemeranyiriza guhura neza mu minsi iri imbere.

NO COMMENTS

Leave a Reply