Trump yatoye umukwe we kuba umujyanama

Trump yatoye umukwe we kuba umujyanama

| | Yasomwe inshuro 221 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Perezida watowe, Donald Trump yatoye umukwe we Jared Kushner kuba umujyanama w’ibiro bya perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.downloadKushner w’imyaka 35 y’amavuko warongoye umwana w’umukobwa mukuru wa Trump, Ivanka abaye umujyanama nyuma y’akazi katoroshye yakoze mu gihe Trump yiyamamazaga mu matora ya perezida wa reta zunze ubumwe za Amerika bikaza gufasha Trump gutsinda amatora.

BBC itangaza ko kuba Trump yagize uyu mukwe we umujyanama bikaba ntaho bihuriye n’abasenateri kuba ari bo  bazamwemeza  ariko abakurikiranira hafi politike ya Trump bakaba bakomeje kumunenga kuba akomeje gushyira inshuti ze za hafi mu buyobozi.460xBiteganyijwe ko Jared Kushner nta mushahara azajya ahabwa kubera uyu mwanya yatorewe w’umujyanama mu biro bikuru bya reta gusa akaba azahabwa ubwisanzure bwo gukora ibikorwa by’ubucuruzi.

Yakozwe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply