Trump yemeye kwishyura abamurega miliyoni 25 z’amadolari

Trump yemeye kwishyura abamurega miliyoni 25 z’amadolari

| | Yasomwe inshuro 149 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umushinjacyaha mukuru wa New York yavuze ko Donald Trump yemeye kwishyura, gutanga miliyoni 25 z’amadolari yishyura abantu batatu bamureze mu nkiko, kubera kutishimira amasomo bahawe muri Trump university.

download-7Donald Trump watorewe kuba perezida wa Amerika yaregwaga n’abahoze ari abanyeshuri bishyuye 35.000 by’amadolari kugira ngo babone amabanga yo guhirwa, mu nyigisho zatangwaga n’abigisha yitoranyirije ubwe.

Bwana Trump yari yararahiye ko atazemera kumvikana n’abamureze.

Umushinjacyaha mukuru Eric Schneiderman yavuze ko kwemera gutanga ayo mafaranga, ari ukwivuguruza gukomeye kwa Bwana Trump ndetse ari n’intsinzi ku bamureze. Ariko umunyamatego wunganira Bwana Trump, Daniel Petrocelli yavuze ko uwo yunganira yanyuzwe n’uko ikibazo cyacyemutse.

Ati: ” Yari yiteguye kwitangira inyungu ze bwite, akarangiza ikibazo, akareba imbere”.

Uyu muherwe w’umunyemali yashinjwaga ibirego bitatu bya magendu birebana n’uko yashutse abanyeshuli akananirwa no kubaha ibyo yari yarabasezeranyije muri leta ya California na New York.

Urubanza rumwe mu zo yaregwaga, rwari rutegerejwe gutangira i San Diego ku itariki ya 28 z’ukwa 11, n’ubwo abanyamategeko ba Bwana Trump bagerageje kurukerereza.

Bwana Schneiderman, Trump yibasiye avuga ko “Nta muntu umurimo”, yari yasabye miliyoni 40 z’amadolari kubera ibirego bya kaminuza ye yafunze muri 2010.

Yavuze ko Trump University yari “Magendu kuva yatangira kugeza ku musozo” mu kwa Karindwi, yongeraho ko iyi kaminuza yakoresheje “amasezerano abeshya kugira ngo yigarurire abantu bari bagoramiwe”.

Umucamanza Gonzalo Curiel, ukuriye inteko iburanisha ibirego bibiri muri California yari amaze igihe ashishikariza impande zombi kumvikanira hanze y’urukiko.

NO COMMENTS

Leave a Reply