Trump yiteguye kuvana Amerika mu bihugu bikorera ubucuruzi mu Nyanja ya Pacifique

Trump yiteguye kuvana Amerika mu bihugu bikorera ubucuruzi mu Nyanja ya Pacifique

| | Yasomwe inshuro 183 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Pereziza mushya wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika uherutse gutorwa ,yatangaje ko akigera mu biro by’umukuru w’igihugu w’Amerika, ikintu azakora ari ukuvana Amerika mu bihugu byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi bukorerwa ku Nyanja ya Pacifique (Trans-Pacific Partnership).

download-3Ibi Trump akaba yabitangaje mu butumwa bw’amashusho, aho yagaragazaga ikintu cya mbere azakora akigera muri white house.

Ubusanzwe ubu bucuruzi bukorerwa ku Nyanja ya Pacifique, bwasinywe n’ibihugu 12 aho ubu bucuruzi bubumbatiye ubukungu bugera kuri 40% y’ubukungu bw’isi.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko muri iri tangazo Trump atigeze atangaza ibigendanye n’urukuta yashakaga ko rwakubakwa ku mupaka uhuza Amerika na Mexico nkuko yari yabitangaje ubwo yiyamamazaga ku mwanya w’umukuru w’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

_92600560_ad9c3d1e-bbe6-4fd1-a3fa-6130a2fc49dfUbusanzwe iri huriro ry’ibihugu ryashyizweho mu mwaka wa 2015, aho harimo ibihugu nka Amerika, Japan, Malaysia, Australia, New Zealand, Canada na Mexico.

NO COMMENTS

Leave a Reply