Turkey: Ibihumbi 12000 by’abapolisi bahagaritswe

Turkey: Ibihumbi 12000 by’abapolisi bahagaritswe

| | Yasomwe inshuro 101 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubuyobozi bwa Turkey bwahagaritse ndetse buri no gukora iperereza ku bapolisi barenga ibihumbi 12000 bakekwako gufatanya na Fethullah Gulen mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryapfubye mu kwezi kwa kalindwi uyu mwaka.Ibi bikaba byatangajwe n’ubuyobozi ku cyicaro gikuru cya polisi muri icyo gihugu kuri uyu wa kabiri.

1263ab73059ba0d7563a83afb30a31656fbf9dcbAti:”Bahagaritswe kandi bari gukorwaho iperereza barakekwahi kugira uruhare mu gufatanya na Gulen mu guhirika ubutegetsi bwa perezida Recep Tayyip Erdogan”.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP bivuga ko muri abo bapolisi  bagera ku bihumbi 12,801 bari gukorwaho iperereza abagera ku bihumbi 2523 ni abapolisi bakuru mu bihumbi 270,000 by’abapolisi bakuru turkey ifite.b6c61d10ddef23754f06097c40c34274438c9521Byibura abantu bari mu nkingi zitandukanye yaba uburezi, mu gisirikare, inzego bwite za leta, mu nkiko barahagaritswe bakorwaho iperereza byibura abagera ku bihumbi 32000 barafunzwe.

NO COMMENTS

Leave a Reply