Turkey: Yishwe ashaka kwinjira muri ambasade

Turkey: Yishwe ashaka kwinjira muri ambasade

| | Yasomwe inshuro 82 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umurwanyi witwaje icyuma yarashwe ashaka kwinjira muri ambasade ya Israeli iri murwa mukuru wa Ankara muri Turkey, gusa ntiyabashije kwinjira muri iyo ambasade  kuko yahise yicwa.

4d7ae6da8014378f9e3d8518fe1240e1aa71d656

Amakuru yatangajwe na televiziyo ya NTV yo muri Turkey, yavuze ko umurwanyi yagerageje kwinjira muri ambasade gusa yahise araswa amaguru, ni mu gihe abakozi b’ambasade bari mu ibarura ryo gufasha impunzi aho ziryama.

Uretse NTV na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israeli, yavuze ko uwo murwanyi yarashwe mbere yuko agera mu nyubako y’ambasade.

Ati”Abo dukorana batunguwe, umurwanyi yakomerekejwe mbere yuko yinjira mu nyubako”.

Kugeza ubu amakuru yuwo murwanyi ntarasobanuka neza niba yarashwe n’abashinzwe umutekano ba Turkey.

AFP ivuga ko igipolisi cya Turkey cyahise cyohereza imodoka nyinshi z’abapolisi zo gucunga umutekano muri ako gace. Hari abavuga ko bumvise amasasu menshi araswa muri ako gace.

Iki gitero kije nyuma y’aho igihugu cya Turkey gisinyanye amasezerano n’igihugu cya Israeli , ni nyuma y’aho mu mwaka wa 2010 abasirikare ba Israeli bari mu gace ka Gaza ndetse hari n’abasirikare 10 ba Turkey bapfuye.

NO COMMENTS

Leave a Reply