U Burundi bubaye igihugu cya mbere kivuye mu rukiko rwa ICC

U Burundi bubaye igihugu cya mbere kivuye mu rukiko rwa ICC

| | Yasomwe inshuro 194 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa kabiri perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza, yashyize umukono ku masezerano yo kuvana u Burundi mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC.

_91975665_6d9be595-ef34-4a4f-8ac5-3f7c2376c89cIbi bije nyuma y’aho mu cyumweru gihsize, abagize inteko ishingamategeko, imitwe yombi yatoye icyemezo cyo kuva muri urwo rukiko. U Burundi bukaba bubaye igihugu cya mbere kivuye muri uru rukiko kuva rwashingwa mu mwaka wa 2002.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Burundi bwatunze agatoki uru rukiko kuba igikoresho cy’umugabane w’Uburayi, mu gukandamiza ibihugu bikennye by’umwihariko ibyo muri Afurika.

Mu kwezi kwa kane nibwo uru rukiko rwafashe icyemezo cyo gukora iperereza ku byaha bikomeye byaba byarakozwe mu kwezi kwa kane umwaka ushize, ubwo umukuru w’icyo gihugu yari amaze gufata icyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatatu.

Nubwo ariko ayo msezerano yo kuva muri ICC yasinywe, biteganyijwe ko u Burundi buzakomeza kuba umunyamuryango mu gihe cy’umwaka umwe, ndetse buzakomeza kandi gushyira mu bikorwa inshingano nk’iz’abandi banyamuryango, ikindi kandi ngo urukiko ruracyafite uburenganzira busesuye bwo gukomeza iperereza nkuko byatangajwe na Bwana Rod Rastan umujyanama w’umushinjacyaha mukuru muri urwo rukiko.

NO COMMENTS

Leave a Reply