U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri muri afurika gifite ikoranabuhanga rya Digital...

U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri muri afurika gifite ikoranabuhanga rya Digital Object Architecture

| | Yasomwe inshuro 305 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’ikigo cyitwa DONA Foundation  kiri mu gihugu cy’u Busuwisi  agamije guha u Rwanda uburenganzira bwo kuba kimwe mu bihugu bikora ku rwego rw’isi mu buryo bwo gukurikirana mu ikoranabuhanga ibica kuri murandasi cyangwa internet (Digital Object Architecture).

jean-nsengimana

Aya masezerano yasinywe n’u Rwanda rufatanije n’ikigo Smart Afrika yahaye u Rwanda amahirwe yo kuba rwakoresha  uburyo bushya bw’uko internet yakora butandukanye n’ubwo yari isanzwe ikoresha aribwo bwitwa Digital Object Architecture bugiye gufasha kuba bwarinda umutekano w’amakuru n’ibindi byose binyura kuri internet nkuko bivugwa na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert NSENGIMANA aho avuga ati:”nubwo internet ari nziza yabyajwe umusasruro nkuwo tuzi kandi dukomeza kuyibyaza, hari ubundi buryo dushobora kubikora bwiza kurushaho, bwihuse kurushaho, uburyo burimo umutekano kurushaho murabizi ko ikibazo cy’umutekano kuri internet ari ikibazo gikomeye, uburyo amakuru atajya atakara cyangwa se amakuru akajya mu ntoki z’abatayagenewe, ibyo byose akab ari ingaruka z’uko u gihe bahimbaga internet batari bazi aho izagarukira kuko yatangiye ihimbiwe ingabo za leta z’unze ubumwe z’amerika kugeza igihe kibaye igikoresho gikoreshwa n’isi yose”.

2

Aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe n’Umuyobozi mukuru wa RURA, Patrick NYIRISHEMA aho yavuze ko u Rwanda rubonye aya mahirwe ku buntu kuko basabwa ibikoresho gusa ati:”igishora ni gito cyane ntaho gihuriye n’ibyo tugiye kubona kuko n’ibintu bike cyane by’ibikoresho bigomba kuba bihari, ariko uyu mugabo wakoze iri koranabuhanga rizamura ubushobozi cyangwa uburyo butandukanye twakoresha internet, ibyo yakoze yahisemo kubiha isi nta kiguzi gihari”.

1

Kuri ubu ku isi ibihugu bifite iri koranabuhanga rya Digital Object Architecture ni birindwi gusa, u Rwanda rukaba rubaye igihugu cya kabiri muri Afurika nyuma y’igihugu cy’afrika Y’epfo cyari gisanzwe gifite iri koranabuhanga.

Yakozwe na vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply