U Rwanda rumaze gutera imbere mu kuvura indwara ya stroke cyangwa kuziba...

U Rwanda rumaze gutera imbere mu kuvura indwara ya stroke cyangwa kuziba kw’imitsi

| | Yasomwe inshuro 218 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Muri iyi minsi usanga imwe mu ndwara zihitana abantu batari bake harimo iyitwa strock cyangwa kuziba kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko, indwara ya stroke kandi na hano mu Rwanda iyi ndwara irahari.

dr-kanyandekwe

Hamwe mu haboneka iyi ndwara mu ni mubitaro bya CHUK ariko  Dr Simon KANYANDEKWE uvura indwara zo mu mutwe avuga iyi indwara imaze igihe iriho ariko kuri ubu bakaba bashima ko bamaze kubona ibikoresho bikenerwa kugirango bayisuzume kandi babashe no kuyivura nkuko abivuga ati:”iyi n’indwara yahozeho kuva kera ariko ubungubu dufite ubushobozi bwo gukora amaexamen amwe n’amwe kugirango bigaragare, icyo nashakaga kuvuga ni uko mubyo leta yadufashije kugeraho ni uko dusigaye dufite scanner, mu myaka 10-15 twari dufite scanner imwe gusa, kandi icyo gihe kugirango uyigereho byasabaga amafaranga agera ku madorali hagati ya 200 na 300, bivuga ko no mu barwayi twabonaga icyo gihe, abashoboraga gukorerwa iyo examen bari mbarwa”.

Gusa nubwo iyi ndwara usanga iriho Dr. Simon KANYANDEKWE atanga inama ku byo umuntu agomba kuba yakwirinda kurya no kunywa kugirango yirinde kuba yagerwaho n’iyi ndwara yo kuziba kw’imitsi avuga ati:”ibyo turya cyangwa se ibyo tunywa ikigaragara inzoga zishobora gutera ibibazo nk’ibyongibyo, hari itabi, hari ukuntu bigera itabi rigatangira kuziba imitsi iyobora amaraso bikaba byazatera ibibazo, ariko nanone cyane cyane ibyo byose nubwo wagira icyo ubikoraho  siporo n’ikintu gikenewe cyane”.

Kuri ibi kandi inama zitangwa ni uko buri muntu yajya akoresha ibizamini ku buzima bwe kugirango amenye aho ahagaze, kuko akenshi indwara ikomera bitewe no kuba umurwayi yatinze kumenya ko arwaye, bityo kwirinda no kurwanya indwara ya stroke bikaba byatangira hakiri kare.

NO COMMENTS

Leave a Reply