U Rwanda rwasimbuye Madagascar mu marushanwa ya COSAFA

U Rwanda rwasimbuye Madagascar mu marushanwa ya COSAFA

| | Yasomwe inshuro 726 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yasimbuje ikipe y’igihugu ya Madagascar mu marushanwa ya COSAFA, Amavubi akazaba arangajwe imbere n’umutoza wayo w’agateganyo Jimmy Mulisa 

ad2fd42aec

Amavubi U-20 yabonye uyu mwanya wo kujya gukina muri ayo marushanwa nyuma yuko ikipe y’igihugu ya Magadascar  itabashije kuyitabira, biba ngombwa ko u Rwanda ruyisimbura rugatafa uyu mwanya.

rwanda-u20-1-300

Ayo marushanwa azabera mu gihugu cy’ Afurika y’epfo, akazatangira tariki ya 7 kugeza ku ya 16 Ukuboza 2016, akaba azitabirwa n’ibihugu bigera kuri 14 aribyo u Rwanda, Zimbabwe, Malawi, Zambia, Swaziland, South Afirca, Seychelles, Namibia, Mozambique, Mauritius, Lesotho, Comoros, Botswana, na Angola.

Uretse COSAFA, u Rwanda rwanatumiwe mu gihugu cya Maroc, mu irushanwa rizaba guhera tariki ya 9 kugeza ku ya 13 Ugushyingo

NO COMMENTS

Leave a Reply