Ubugororangingo bwa Minisitiri w’Intebe ku myanya yari yarahawe aba Guverineri

Ubugororangingo bwa Minisitiri w’Intebe ku myanya yari yarahawe aba Guverineri

| | Yasomwe inshuro 772 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma yaho haherutse gutangazwa impinduka kubagize Guverinoma bamwe bakava ku myanya yabo abandi bagahindurirwa imirimo, minisitiri w’intebe Anastase Murekezi nyuma kurubu  yagaragaje ubugororangingo ku myanya yari yaragenewe bamwe mu ba Guverineri b’intara.

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi ashingiye ku cyemezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika cyo kuwa  04 Ukwakira 2016 gishyiraho abagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru, Minisitiri w’intebe aramenyesha Abanyarwanda ubugororangingo bukurikira.

Munyentwari Alphonse warusanzwe ayobora intara y’amajyepfo mu mpinduka zari zakozwe mbere yari yagumye muri iyo ntara y’Amajyepfo kurubu mu itangazo ryaturutse mu biro bya minisitiri w’intebe yahawe imirimo mishya mu ntara y’iburengerazuba akajyayo agahinduranya na Mureshyankwano Marie Rose wari wagizwe Guverineri w’intara y’Iburengerazuba nawe akayobora intara y’Amajyepfo aho Munyentwari yayoboraga.

NO COMMENTS

Leave a Reply