Ubuhamya bw’umugabo uvuga ko kumenya Imana byatumye areka Itabi burundu

Ubuhamya bw’umugabo uvuga ko kumenya Imana byatumye areka Itabi burundu

| | Yasomwe inshuro 222 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Gow Ngak Hui akomoka mu gihugu cya Indonesia, avuga ko Kwizera ijambo ry’Imana byamufashije kureka itabi burundu nyuma y’imyaka 50 byaramunaniye, akeka ko yari mu bantu bambere banywaga itabi ryinshi kuko yashoboraga kunywa amapaki 3 yaryo ku munsi

Umva uko we abivuga: nari umunywi w’itabi wakabuhariwe, itabi rike nashoboraga kunywa ku munsi ryabaga ari ipaki imwe ubwo nkaba nafashe rike rishoboka. Umunsi umwe nafashe icyemezo cyo kurireka nyuma yo kumva ijambo ry’Imana ariko byose byaje kuba iby’ubusa kuko nakoresheje imbaraga zanjye ariko biba iby’ubusa ndongera ndisubiraho mu gihe gito. Umuhungu wanjye yaje kumpa igitabo ansaba ko najya nkisoma, namaze ibyumweru 2 ndikugisoma. Naratunguwe! Naje gusanga nanjye Yesu Kristo yaranshunguye, numva ko ubuzima mfite ariwe mbukesha kandi yaba kwizera no kwakira byose ariwe nkwiriye kubikuraho.

Narongeye mpita mfata umwanzuro wo kureka itabi, narongeye nsoma neza cya gitabo ariko ngenda nandika ibyo nifuza byamfasha kureka itabi ariko bwo si njye ubwanjye wibwiye ko ngiye gukoresha imbaraga zanjye bwite ngo mbashe kuva muri ubwo bubata bwaryo kuko ubwa mbere nari narabonye ko byanzniye ahubwo mfata umwanzuro wo kwiyegurira Yesu Kristo, nakira Ubuntu bwe kandi nizera ntashidikanya ko yanesheje ibyangiraga imbata byose ku musaraba. Ntabwo byari bikiri urugamba rwanjye ahubwo rwari urugamba rwa Yesu wancunguye kandi we yari yaramaze kurutsinda ku musaraba.

Naje nanone kumenya ko nababariwe ku bw’ubuntu bw’Imana atari ku bw’imbaraga zanjye, kubaha cyangwa se imirimo yanjye.

Nyuma yo y’urugamba rwo kureka itabi mu gihe cy’imyaka 50 ku buryo butangaje nabashije kurireka mbikesheje kwiyegurira Yesu warangije byose. Yakoze umurimo utangaje mu buzima bwanjye. Hallelluyaaa!!!

NO COMMENTS

Leave a Reply