Ubuholandi bwohereje babiri bakekwaho uruhare muri Jenoside mu Rwanda

Ubuholandi bwohereje babiri bakekwaho uruhare muri Jenoside mu Rwanda

| | Yasomwe inshuro 343 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abagabo babiri b’abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside mu Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ejo bagejejwe mu Rwanda aho bagomba kugezwa imbere y’ubutabera ngo babazwe uruhare rwabo mu mahano yahitanye miliyoni irenga y’Abatutsi.

????????????????????????????????????

Abo ni Jean Baptiste Mugimba w’imyaka 56 na Jean Claude Iyamuremye w’imyaka 38, bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali saa moya n’iminota 10 z’umugoroba mu ndege ya KLM bazanywe ngo babazwe uruhare rwabo muri jenoside.

Mbere yo kuva mu ndege, bombi bategereje iminota 20, nyuma bahise bajyanwa mu modoka itwara abafungwa nayo yahise iberekeza aho abagenzacyaha bari babategereje ngo bababaze.

Faustin Nkusi, umuvugizi w’ubushinjacyaha yagize ati:” Turashimira cyane abayobozi b’ubutabera mu Buholandi ku bufatanye n’akazi bakoze mu kohereza abakekwa jenoside guhera mu 2012. Ukoherezwa kw’aba bagabo ni ubutumwa ku bandi bakihishe  bubamenyeshako  badashobora kuzihisha ubutabera.”

Yongeyeho ati:”Aba bombi baraba bafungiye muri Polisi mbere y’uko amadosiye yabo ashyikirizwa ubushinjacyaha, ni igihe kitarenza iminsi itanu nk’uko biteganywa n’itegeko.”

Iyamuremye yari yarafashwe muri Nyakanga 2013 i Voorburg mu Buholandi, mu gihe Mugimba we yafatiwe mu mugi wa Leusden muri Mutarama 2014.

Bombi barashinjwa ubufatanyacyaha mu kugira uruhare muri Jenoside mu Rwanda yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, gushishikariza abandi gukora jenoside, ubwicanyi no gutsemba nk’icyaha cyibasira inyoko muntu.

Iyamuremye akekwaho kuba yarayoboye Interahamwe mu bwicanyi bw’abatutsi 3000 bari bahungiye kuri ETO Kicukiro muri Mata 1994.

Mugimba we, yakoraga muri Banki nkuru y’u Rwanda akaba n’umunyamabanga wa CDR, ishyaka ry’ubuhezanguni kandi ryanagize uruhare rukomeye mu gushishikariza abantu gukora jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mugimba akaba ashinjwa gutegura no kugira uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi mu bice bya Nyamirambo , Nyarugenge  no mu bice bya Nyakabanda, Kimisagara , Biryogo n’utundi duce two mu Mujyi wa Kigali.

NO COMMENTS

Leave a Reply