Uburanga bwa Miss Peace bwavugishije amangambure abi Benin, abatwara ikamba – AMAFOTO

Uburanga bwa Miss Peace bwavugishije amangambure abi Benin, abatwara ikamba – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 4,175 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Kwizera Peace Ndaruhutse (Miss Peace) yegukanye ikamba mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Miss Naïades 2016 rimaze igihe rihatanirwa n’abakobwa bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahuriye mu Mujyi wa Cotonou muri Benin.

Ndaruhutse Kwizera Peace w’imyaka 20 y’amavuko, afite uburebure bwa sentimetero 181 agapima ibiro 70. Asanzwe ari igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ari nabyo byamuhesheje iturufu yo guhatanira Miss Miss Naïades.

Igisonga cya kabiri cyabaye umukobwa witwa Kenta Awa wo muri Guinée naho uwitwa Kpogbezani Lucrece wo muri Benin aba igisonga cya mbere.

Miss Peace yari yaherekejwe na nyina umubyara. Yatowe mu birori byabereye kuri Dream Beach Hotel mu Mujyi wa Cotonou ku nkombe z’inyanja ya Atlantic mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2016. Ibirori byatangiye bitinze cyane kubera impamvu ababiteguye ‘bavuze ko zitabaturutseho’, abakobwa batangiye kwiyerekana ahagana saa sita birangira mu rukerera rwo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2016.

Irushanwa rya Miss Naïade ryatangiye gutegurwa mu 1998, iyi ni inshuro ya 13 ribaye. Kuva ryatangiye u Rwanda ruryitabiriye gatatu ndetse muri iyo myaka yose abakobwa bahagarariye igihugu baratsinze.

Mu mwaka wa 2011 Rusaro Carine yararyitabiriye aba uwa mbere ahembwa miliyoni eshatu, muri 2013 Umulisa Viviane yarijemo atahana umwanya wa kabiri na miliyoni ebyiri.

Kwizera Peace yatsinze bigaragara ko arusha cyane abakobwa bo mu bihugu cumi na bibiri yari ahatanye na bo. Umubare munini w’abakobwa bavugaga Igifaransa ndetse mu bitabiriye irushanwa hari ubwiganze bw’abavuga ururimi rwa Molière, uhereye ku batangaga inzoga, abateguye igikorwa, abagize akanama nkemurampaka, abafana ndetse no mu bafata amafoto n’itangazamakuru ryose, ntiwashoboraga kugira uwo wumva avuga ‘Icyongereza’ ururimi rukumbi uyu mukobwa yakoreshaga.

Mbere y’uko irushanwa ritangira, Kwizera Peace yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko yumvaga atewe impungenge n’uko atazi Igifaransa gusa agakomezwa n’uko abakobwa baserukiye Ghana na Nigeria na bo bavugaga Icyongereza gusa.

Miss Peace yatsinze bigaragara ko yarushije bose amanota mu byiciro byose nk’uko byanashimangiwe n’akanama nkemurampaka mu gutangaza uwatsinze. Yabarushije mu gutambuka neza, kuberwa n’amafoto, ubuhanga, ikimero ndetse no kugaragaza ko ashabutse cyane kandi nta gihunga agira mu gihe avugira mu ruhame.

Yanabarushije mu bijyanye no kwerekana umwihariko wa buri gihugu. Mu kuvuga ku Rwanda, Peace yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyanyuze mu bibazo bikomeye kibyikuramo kibifashijwemo n’ubuyobozi bwiza. Ni igihugu cy’imisozi igihumbi n’amahirwe ibihumbi n’ibihumbi, igihugu cyavuye kure kandi cyerekeza kure. Ndabashishikariza kuzaza kwirebera ibyo mbabwiye. Ikindi ntakwibagirwa kubabwira, ni uko u Rwanda rufite abakobwa beza kandi bafite ubumenyi, ibyo ntawe tubihanganiye na we.”

Amafoto yaranze igitaramo

 

Abakobwa babanje kubyina indirimbo ivuga ko ‘Afurika yunze ubumwe’

 

Peace [uwa kabiri iburyo] yatahanye ikamba

 

 

 

Itsinda ryaturutse muri Cameroun

 

Peace yavugaga impamvu nyamukuru abantu bakwiye gusura u Rwanda

 

Akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abantu batanu bo mu bihugu bitandukanye

 

 

 

Ornella Gahimbare w’i Burundi

 

Yaje muri iri rushanwa arara nzira kubera ibibazo by’ingendo z’indege i Burundi

 

Peace ubwo yiyerekanaga mu ikanzu yo gusohokana

 

 

Aka gace kari kicayemo Abanyarwanda batuye muri Benin

 

 

Miss Ghana 2015 na Manuela K.E.B Nononsi, Umunya-Benin wabaye Miss Naïade 2014 ari na we Peace yasimbuye

 

Umuhanzi witwa Sesime, umwe mu bagezweho muri Benin

 

Itsinda rya bamwe mu bakozi ba RwandAir umwe mu baterankunga b’iri rushanwa

 

 

Kollins wo muri Togo yaririmbye muri ibi birori

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Akanama nkemurampaka ubwo kari kavuye guteranya amanota

 

Igisonga cya kabiri ni umukobwa witwa Kenta Awa wo muri Guinée

 

 

Kpogbezani Lucrece wo muri Benin na Kenta Awa wo muri Guinée babaye ibisonga bya Peace

 

 

Kwizera Peace ntiyumvaga uko byagenze nyuma yo gutangaza ko ari we utsinze

 

Akanyamuneza kari kose kuri Kwizera Peace

 

 

Minisitiri w’Umuco muri Benin yijeje Peace ko bazamufasha mu bikorwa ateganya

 

 

 

 

 

 

Umubyeyi wa Peace yamuherekeje muri Benin

 

 

 

Rwandair yahembye Peace amatike y’indege

 

Ifoto y’urwibutso na bamwe mu banyarwanda batuye muri Benin

 

 

Bamwifotorejeho….

 

Photo: Munyengabe Murungi Sabin/Cotonou-Benin

1 COMMENT

Leave a Reply