Uburusiya bwafunze ibiro by’umuryango urwanya ruswa n’akarengane

Uburusiya bwafunze ibiro by’umuryango urwanya ruswa n’akarengane

| | Yasomwe inshuro 219 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi, Amnesty International, uravuga ko Uburusiya bwafunze ibiro byawo biri mu mujyi wa Moscow.

_92233488_amnestyIgihe abakozi ba Amnesty International bakora mu biro byayo i Moscow bajyaga ku kazi mu gitondo cy’uyu munsi ntibabashije kwinjira.

Abategetsi b’umujyi, ba nyiri inzu ibyo biro birimo, bari bafunze inzira yerekeza kuri ibyo biro.

Ingufuri zari zahinduwe n’umuryango barawudadira. Amnesty International iravuga ko itari yabanje kubimenyeshwa kandi ngo nta bisobanuro yanahawe.

Uyu muryango wari umaze imyaka irenga makumyabiri ukodesha ibi biro mu mujyi wa Moscow.

Amnesty International kandi imaze igihe inenga cyane ukuntu uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burusiya byubahirizwa. Abategetsi b’Uburusiya na bo ariko barayinenga.

Umukuru w’ibiro bya Amnesty International i Moscow, Sergei Nikitin, yabwiye BBC ko ibi bishobora kuba biri muri gahunda yo kwirukana uyu muryango mu Burusiya.

NO COMMENTS

Leave a Reply