Uburusiya: Minisitiri w’Ubukungu afunzwe azira ruswa

Uburusiya: Minisitiri w’Ubukungu afunzwe azira ruswa

| | Yasomwe inshuro 133 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cy’Uburusiya haravugwa inkuru y’ifungwa rya Minisitiri w’Ubukungu Alexei Ulyukayev,akaba afunzwe azira ruswa, kwakira amafaranga agera kuri miliyoni 2 z’amadorali y’Amerika.

_92444109_ul2reuterNkuko byatangajwe n’itsinda rishinzwe iperereza m kigo gishinzwe kurwanya ruswa mu burusiya, ngo yahawe aya mafaranga kugira ngo azagabanyirize 50% by’imisoro kampani ishinzwe iby’amavuta.

Uyu akaba abaye umutegetsi ukomeye ufunzwe  mu bayobozi b’ Abarusiya kuva mu mwaka 1991 kuva havaho icyahoze leta zunze ubumwe z’Abasoviyete.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu mu Minisitiri aramutse ahamwe n’ibyaha, yakatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka umunani na cumi n’itanu.

Minisitiri Alexei Ulyukayev yotorewe kuyobora minisiteri y’ubukungu mu mwaka wa 2013, akaba yarabaye n’umuyobozi muri banki y’igihugu imyaka igera ku icumi.

NO COMMENTS

Leave a Reply