Uburyo abashakanye bashobora gukemura ibibazo byabo

Uburyo abashakanye bashobora gukemura ibibazo byabo

| | Yasomwe inshuro 335 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ni ingirakamaro abashakanye kuganira bagasobanukirwa neza ikibazo mbere yo kwihutira gufata umwanzuro kandi umugabo cyangwa umugore ni byiza kumva ikibazo cya mugenzi we neza akamutega amatwi kandi akamenya no kwihangana.

man-woman-workplace-solve-problem-businessman-gray-suit-his-desk-business-women-sitting-table-72638512

Ibintu by’ingenzi ukwiye kumenya Ubusanzwe abagore bakunda umuntu ubatega amatwi igihe hari ikibazo bari gusobanura mbere yokwihutira gufata umwanzuro.

Umugore umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko we adashobora kumva atuje igihe hari ikibazo atarasobanurira umugabo we ariko igihe yamaze kumusobanura ikibazo kibibasiye ngo yumva umutima uruhutse.

Agira ati “Sinshobora gutuza neza igihe ntarasobanurira umugabo wanjye ikibazo dufite,nyuma yokumusobanurira numva nduhutse umutima.”

Ubusanzwe abagabo bihutira gutekereza inzira yo gukemuramo ikibazo. Gukemura ikibazo ni bumwe mu buryo umugabo agaragariza umugore ko igihe cyose ahuye n’ikibazo aba agomba kumwitabaza aramutse akeneye ubufaasha bityo rero iyo ushatse kumubuza akaba abyakira nabi. Umwe mu bagabo utarashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko atumva impamvu umuntu yakomeza kuvuga ku kibazo igihe adashaka igisubizo cyacyo.

Ikintu mukwiye gukora Mugabo gerageza kutega amatwi umufasha wawe ugerageze kumenya imico n’imyitwarire ye. Igihe uganira n’umufasha wawe irinde gufata umwanzuro wihuse. Mwitegereze mu maso,umutege amatwi umugraragarize ko ibyo akubwira umwumva Umugabo umwe uzwi nka Charles avuga ko we umufasha we rimwe na rimwe aba ashaka kumenya ko asobanukiwe n’ibintu amubwira kandi ko amushigikiye ku kibazo bari kuganiraho.

Agira ati “Rimwe umugore wanjye akenera kumenya ko mwumva kandi ko mushigikiye.” Ku ruhande rw’umugore ni byiza kubwira umugabo wawe ibintu ushaka ko yakora. Ariko igihe umugabo wawe afashe icyemezo yihuse rimwe na rimwe ntibiba bivuze ko aba atakwitayeho kuko bishoboka kuba ari kugerageza kugabanya uburemere bw’ikibazo.

Umugabo aba agomba gutega amatwi umfasha we naho umugore agahora yiteguye kwemera umwanzuro. Abashakanye bagomba kuzuzanya. Ikinyamakuru Amkeni kivuga ko ibi mwembi mubyubahirije mwagira amahoronimigisha mu rugo rwanyu.

Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply