UBUSESENGUZI: Intambara ya gatatu y’ isi yose yaratangiye

UBUSESENGUZI: Intambara ya gatatu y’ isi yose yaratangiye

| | Yasomwe inshuro 1,484 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Nyuma y’ uko ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika n’ Uburusiya binaniwe kumvikana ku ntamabara yo muri Syria ndetse n’ ibiganiro bigasubikwa, hatangiye kuvugwa itangira ry’ intamabara ya gatatu y’ isi yose ndetse, igihugu cy’ Uburusiya cyo gihita gitangaza ko intambara ya gatatu y’ isi yamaze gutangira kera.

Kimwe mu bigaragaza ko nta kabuza intamabara ya gatatu y’ isi yamaze gutangira ni uko Leta y’ Uburusiya iherutse gutegeka abayobozi b’ Uburusiya bakorera mu bindi bihugu kwihutira kugarura imiryango yabo mu gihugu cy’ Uburusiya byihuse kubera umutakano wabo.

Ikindi ubu mu gihugu cy’ Uburusiya abaturage batangiye kwigishwa uko bazitwara mu gihe cy’ iyi ntambara, kuburyo Leta yashyize imbaraga nyinshi mu kwigisha abaturage bayo uko bashobora kwirwanaho, bahabwa imyitozo ya gisirikare, ngo batazahitanwa n’ ibisasu by’ abanyamerika.

Nonone kandi Leta ya Vladmir Putin yatangiye kuzengurutsa igihugu cyose ibitwaro by’ ubumara ndetse abasirikare bayo bakaba baryamiye amajanja ku buryo bukomeye.

Ibi byose biraterwa n’iburizwamo ry’ibiganiro hagati ya USA na Washington ku ntaambara yo muri Syria nyuma y’uko agahenge byari byasezeranye muri Nzeli gateshejwe agaciro.

Loni na USA bishinja u Burusiya guhindura umujyi wa Alep umuyonga kubera ibisasu, ibi bikanatuma impunzi zihungira mu Burayi ziyongera cyane, iki gihugu kandi gikomeje kohereza ibisasu bihanura indege n’amato byo mu bwoko bwa S 300 ku cyambu cya Tartous muri Syria.

Ibi impuguke zemeza ko byerekana ko u Burusiya butagamije guhangana n’inyeshyamba zirwanya perezida Bachar Assad nk’uko bubivuga, ahubwo ko bushaka kurasa indege n’amato bya USA.

Televiziyo y’ igihugu Russia 24 nayo iherutse gutangaza ku mugaragaro ko intambara ya gatatu y’ isi yose yamaze gutangira, aho umunyamakuru wayo yanavuze ko igihugu cye cy’ Uburusiya cyiteguye kurasa ku ndege z’ abanyamerika ziri mu gihugu cya syria.

Ubuhanuzi bwagiye bubivugaho iki?

Umugore witwa Baba Vanga,wavukiye i Vangelia Goushterova muri Bulgaria akaza gupfa ubwo yari afite imyaka 80 mu 1996, yagiye ahanura ibintu byinshi bitandukanye ndetse abagiye babikurikiranira hafi bakaba baremeje ko byagiye bigerwaho ku kigero cya 80%.

Bimwe muri ubu buhanuzi bwa Vanga harimo ko intambara ya gatatu y’isi iteganyijwe, ubwo Amerika izaba iyoborwa n’umuperezida w’umwirabura ari we uzaba uwa nyuma, uyu muperezida bikaba byaragiye bivugwa ko ari Perezida Barrack Obama, umwirabura rukumbi watorewe kuyobora Amerika.

Icyo gihe uyu muhanuzi Vanga yagize ati: “Umugabo wirabura, ni we perezida wa nyuma wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mateka yayo, kuko ku ngoma ye iki gihugu kizigabanyamo ibihugu byinshi.”

Vanga yavuze ko uyu muperezida azaba ari uwa 44 uyoboye igihugu cy’ igihangange aricyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azaba ari umwirabura kandi ku ngoma ye hakazabaho ikibazo cy’ ubukungu buzaba bujegajega, ndetse ari nabwo intambara ya gatatu y’ isi yose izamutangiriraho. Yavuze ko kandi iyo ntambara izaba ari intambara ikomeye, ahazakoreshwa intwaro z’uburozi (armes nucléaires, chimiques) zizasenya igice cya ruguru cy’Isi.

Iyi ntambara kandi ngo izatuma u Bushinwa aribwo buba igihugu cya mbere gikomeye ku Isi. Iyi ntambara kandi ngo izatangira bisa n’ibyumvikanweho nk’uko bisanzwe.

Kuba igihugu cy’ Uburusiya cyarakunze kugaragaza guhangana bikomeye mu byemezo bimwe na bimwe, ni cyo abahanga bise intamabara y’ ubutita, ari nayo igomba gukurikirwa n’ intambara y’ ibitwaro bya kirimbuzi bizoreka isi. Ibi bitwaro bikaba byaratangiye gukoreshwa mu gihugu cya Syria cyakora iby’ ubumara byo bikaba bitaratangira gukoreshwa.

Ese hari aho bihuriye n’ ibiri kuba kugeza ubu?

Kuba igihugu cy’ Ubushinwa gikomeje kuba igihugu kizamura ubukungu bwacyo umunsi ku wundi, ndetse kikaba cyaratangiye no kwegera bikomeye ibihugu by’ Afurika, bigaragaza ko iki gihugu kiri gushaka kwigarurira ibice byinshi by’ isi, ari byo bizagifasha gukomera kurushaho.

Kuba kandi bigeze aho igihugu cy’ Uburusiya gitangaza ku mugaragaro ko indege zabo zigiye kurasa ku banyamerika, ndetse n’ ibiganiro bigamije guhagarika intambara muri Syria bigasubikwa ni kimwe na none gishimangira ibiri kuba muri iyi minsi.

1 COMMENT

Leave a Reply