Nyuma y’igihe kigera ku mezi icyenda yasubijwe umwana yari yaribwe

Nyuma y’igihe kigera ku mezi icyenda yasubijwe umwana yari yaribwe

| | Yasomwe inshuro 418 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubushinja cyaha bukuru bw’u Rwanda bwashyikirije Nyirangaruye Alphonsine na Sebazungu Faustin umwana hari hashize  igihe kigera ku mezi icyenda baribwe.

Nyirangaruye Alphonsine na Sebazungu Faustin basanzwe ari umugore n’umugabo batuye mu karere ka Gakenke, nyuma y’ukwezi kumwe gusa bibarutse bibwe umwana na Abineza Hyacinthe akoresheje amayeri yo kugurira inzoga Nyirangaruye bari bahuriye mu isoko rya Vunga mu karere ka Nyabihu bagahuza urugwiro batari basanzwe baziranye bigizwemo uruhare na Abineza.

Baranyweye baza kugeraho bafata inzira barataha, nuko Abineza atwaza umwana Nyirangaruye aho yaje kwisigaza inyuma undi nawe ntiyongera ku muca iryera abura ahantu arengeye.

Nyirangaruye wibwe umwana yagize ati “yandushije intambwe, bwari bugorobye, ntabwo hari hakigaragara, ku buryo abantu batari kumenya ngo umuntu anyuze aha n’aha. Ya nzira twari turimo idukuye mu isoko ntabwo yayigarutsemo, n’iyo twerekezagamo ntiyayikomeza. Yakase mu yindi ahinguka ahantu bita mu Bukeri. Nakomeje kugenda nzi ko ari imbere yanjye ngeze ku gasantere gahari ndarangaguzwa umuntu ndamubura. Nagiye no mu rugo kureba niba yaba yamugejejeyo nsanga nta wahageze. Maze kumubura nahise nitabaza inzego z’ibanze zirimo Umukuru w’Umudugudu n’abo bafatanya kuyobora, mpita mbabwira ikibazo mpuye na cyo.”

Iperereza rya polisi n’izindi nzego bafatanyije ryaviriyemo Abineza Hyacinthe gutabwa muri yombi afatirwa i Musanze afite uwo mwana. Agifatwa, yavugaga ko umwana ari uwe, ariko nyuma aza kwivuguruza yemera ko atari uwe, agasobanura ko yamutwaje nyina bari mu nzira bakaza kuburana. Ibi ni byo byatumye ubushinjacyaha bukomeza iperereza ryabwo hakorwa ibizamini bya DNA bigamije kureba isano y’amaraso kugira ngo hamenyekane ababyeyi nyakuri b’uwo mwana. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru, Nkusi Faustin asobanura ko ibisubizo byaje bigaragaza ko ababyeyi b’umwana ari Nyirangaruye Alphonsine na Sebazungu Faustin.

Nkusi ati “Dufashe icyemezo cyo kuba tumuhaye ababyeyi twebwe tubona ko ari bo babyeyi nyakuri (biological parents). Ntibizabuza ko urukiko rukomeza akazi karwo kuko ndibaza ko dosiye yaregewe mu rukiko, kandi niba itararegewe izaregerwa.

Umuryango wa Nyirangaruye na Sebazungu ibyishimo byabaye byose nyuma yo kongera kubona umwana wabo bari bamaze igihe kigera ku mezi icyenda batamuca iryera.

Umugabo w’umugore ukurikiranyweho kwiba umwana na we yafunzwe mu kwezi kwa kane 2016 azira kwiba ibintu by’uwo yakoreraga mu kabari nk’uko anabyiyemerera. Uwo mugabo avuga ko umugore we yazanye umwana w’umuhungu amubwira ko ari uwo yabyaye kuko ngo yari amaze iminsi amubwira ko atwite.

Abineza n’umugabo we warusanzwe akurikiranwe mu butabera kubera ubujura

Birakekwa ko uyu mugabo yaba yarahozaga ku nkeke umugore we amusaba kubyara umwana w’umuhungu nyuma yo kubyara abakobwa babiri bikurikiranya, ari na yo mpamvu ikekwa yaba yaratumye uyu mugore yiba umwana w’umuhungu akabeshya ko ari uwo yabyaye. Gusa uyu mugabo arabihakana akavuga ko atategeka umugore we kubyara igitsina runaka.

Umwana ababyeyi be nyakuri bamwise Byiringiro Emile, ariko abamwibye bari baramwise Manzi Jean D’amour ndetse baramwandikishije no mu murenge.

NO COMMENTS

Leave a Reply