Ubushinwa bwizihije umunsi w’ingaramakirambi n’ingaragu

Ubushinwa bwizihije umunsi w’ingaramakirambi n’ingaragu

| | Yasomwe inshuro 366 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Uyu munsi Kuya 11 ugushyingo Igihugu cy’ uBushinwa kijihije umunsi mukuru w’ingaragu, guhera mu rukerera rw’uyu munsi.

15058802_1287281071303486_370863137_n

Uyu munsi mukuru usanzwe ubaho aho bafata umwanya wo kwigisha imibanire myiza y’ingo, ibyo bigakorerwa mu mashuri nahandi hantu habasha guhurira bantu benshi, nko munsengero cyangwa ahandi hantu hatandukanye.

Si ukwigisha urubyiruko gusa kuko ingo zubatse nazo ziba zibonye umunsi cyangwa umwanya wo kugirango bibukiranye amasezerano bagiranye igihe bari imbere y’amategeko cyangwa imbere y’Imana n’imbere yabavandimwe n’inshuti bari kurushinga.

15058687_1287279901303603_361834297_n

Aho mu gihugu cy’ ubushinwa kuri uyu munsi, biravugwa ko mu minota itanu y’intangiriro y’umunsi w’ ingaragu, hatakajwe cyangwa bahombye amafaranga angana na milliard imwe y’amafranga akoreshwa muri Europe (EURO) kubucuruzi bugezweho bukorerwa kuri enterinet bita Alibaba.

Ubu bucuruzi bwa Alibaba aho mu bushinwa bufatwa nk’ubucuruzi bukomeye murwego rw’isi, kuburyo benshi babukoresha bagura ibintu bitandukanye ,haba imyambaro cyangwa se imikufi itandukanye y’ubwoko bwose,ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye bya Electronic, kandi uru ruganda ntirucurza gusa,  kuko rufite n’uburyo bugezweho bwoguhuza bantu, byumwihariko abakundana.

15053321_1287280351303558_1467725370_o

Imwe mu mpanvu uru ruganda rwa Alibaba rubarizwa mu Bushinwa rutangaza ko rwahombye akayabo k’amafranga angana uko , ni uko bashatse gushimisha abakiriya babo babagabanyiriza ibiciro kuri buri gicuruzwa cyose kigurirwa kuri urwo rubuga rwa  enterineti Alibaba.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply