Ubusinzi n’uburaya nibyo byica shampiyona ya Ghana amagambo y’umutoza Malik Jabil

Ubusinzi n’uburaya nibyo byica shampiyona ya Ghana amagambo y’umutoza Malik Jabil

| | Yasomwe inshuro 282 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe y’igihugu ya Ghana nimwe mu makipe akomeye cyane hano muri Africa ndetse no kw’isi hose gusa iyo urebye mu gihugu mo imbere usanga amakipe yo mu gihugu imbere yoroshye cyane ndetse nta nimbaraga bafite zo gutsinda

Umwe mu batoza batoreza mu gihugu mo imbere yatangaje ko ikica shampiyona yaho ntakindi uretse ubusinzi ndetse n’uburaya bwa bamwe mu bakinnyi.

6521039613832_9360134956737

Uyu mutoza yitwa Malik Jabil akaba atoza imwe mu makipe akomeye yo mu gihugu cya Ghana yitwa Asante Kotoko S.C, gusa ku ruhande rwe ngo abona abakinnyi nibakomeza gukora ibikorwa by’ubusambanyi ntaho bazagera.

Image result for Asante Kotoko fc

Ubwo yaganiraga na Radio yo mu gihugu cya Ghana yatangaje ko abakinnyi hafi ya bose usanga ntambaraga bakigira bitewe nuko imbaraga zabo zose baba bazitaye mu bikorwa by’ubusambanyi ndetse no kunywa inzoga z’inzagwa.

Yakomeje avuga ko mu gihe abakinnyi bazakomeza gukora imibonano mpuzabitsinda cyane ndetse bakanakomeza gusinda cyane ntaho iterambere ryabo rizagera bitewe nuko shampiyona izaba ikidindira cyane.

NO COMMENTS

Leave a Reply