Ubuyobozi bwa PSG ntiburi kuvuga rumwe ku mvune ya  Kurzawa!

Ubuyobozi bwa PSG ntiburi kuvuga rumwe ku mvune ya  Kurzawa!

| | Yasomwe inshuro 137 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umukinnyi Layvin Kurzawa ukinira ikipe ya (PSG) ibarizwa mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, ni  umukinnyi ukina hagati ahagana ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya PSG ukomeje gukomererwa n’imvune.

Image result for cramp de Layvin Kurzawa

Iyi kipe ya PSG ntiyifuza kubagwa cyangwa kuvurwa k’uyu umukinnyi  kubera imikino iyi kipe ifite imbere cyangwa ibihe igiye kwinjiramo biri imbere bitayoroheye, ibi nti bari kubivugaho rumwe n’abaganga b’ikipe ya PSG kuko babona uyu mukinnyi agomba kwitabwaho hakiri kare abaganga basabye ubuyobozi bw’ikipe kugira ngo bahe uyu mukinnyi ikiruhuko kigenwa n’abaganga.

Benshi  mu bakunzi b’umupira by’uhirako abafana b’ikipe ya PSG bari kwibaza niba uku gutinda kuvuza imvune ya Layvin Kurzawa bitaza muviramo ibindi bibazo bikomeye.

Image result for cramp de Layvin Kurzawa
Layvin Kurzawa ariguca mu cyuma

Kugeza ubu abatoza b’ikipe ya PSG n’abaganga ntibarahuriza umugozi umwe mugukomeza gukinira ku mvune ya Layvin Kurzawa cyangwa mu kubagwa kwe, ibi byatumye ubuyozi bukuru bw’iyi kipe bufata umwanya wo kwiga kuri iki kibazo, bakazatanga igisubizo cy’ikibazo ku itariki 29 Mutarama uyu mwaka byaba ngombwa uyu mukinnyi agahita abagwa byihuse, bitegerejwe ko muri iyi nama y’ubuyobozi hagomba kuba harimo abaganga kugira ngo basobanure uburemere bw’imvune ya Layvin Kurzawa.

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply